Bamwe mu babyeyi bo mu Rwanda n’abakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) barahamya ko bakorewe ibitangaza n’Umubyeyi Bikira Mariya i Kibeho, nyuma yo kumutura ibyifuzo byabo mu masengesho.

NZABANITA POLINE ARIGUTANGA ITURO RY’ISHIMWE MU NGORO YA BIKIRA MARIYA I KIBEHO
Vestine Nyirandorimana ukomoka mu karere ka Rusizi ariko ubu utuye mu murenge wa Cyahinda, Akarere ka Nyaruguru, avuga ko yari amaze igihe kinini arwaye indwara yo mu nda abaganga batabashaga gusobanura.
Yagize ati: “Najyaga numva bavuga ibitangaza by’i Kibeho nkiri i Rusizi, nanjye numva mfite inyota yo kuhaza. Nari mfite uburwayi bwo mu nda bwari bwaranze gukira, abaganga banyohereza i Butare ariko nta gisubizo.”

VASTINE NYIRANDORIMANA AHAMYAKA KO YAKIZE INDWARA YUBAKA N’INZU NYUMA YO GUTURA IBYIFUZO BYE BIKIRA MARIYA I KIBEHO
Uretse uburwayi, Vestine n’umugabo we bari barananiwe no kwiyubakira inzu yo kubamo. Baje kwimukira i Cyahinda, maze mu mpera z’Ugushyingo 2024 ajya i Kibeho, yandika ku rupapuro ibyifuzo bye asaba Bikira Mariya kumukiza no kumufasha kubona inzu.
Avuga ko mu kwezi kwa Gashyantare 2025, ibyifuzo bye byari byarasubijwe agira ati”Inzu nziza twarayujuje turayitaha, n’uburwayi bwo mu nda burakira burundu. Kuri ubu butaka butagatifu nahaboneye umugisha.
Nzabanita Poline ukomoka i Lubumbashi muri RDC, avuga ko yakoze impanuka y’imodoka ikamusigira ubumuga ku kuboko no ku kuguru, ndetse agakomereka no mu gahanga. Poline ahamya ko gukira kwe ari igitangaza yaboneye i Kibeho.
Ati: “Ukuboko ntikwashoboraga gufata ikintu na kimwe, n’ukuguru sinagendaga neza. Naje i Kibeho nsaba Bikira Mariya kunkiza. Ubu ndagenda neza, n’ukuboko kurakora, ndafata ikaramu nkandika.”

NZABANITA POLINE UKOMOKA I LUBUMBASHI MURI RDC, AVUGA KO GUSENGERA I KIBEHO BYAMUKIJIJE UBUMUGA YARI YARATEWE N’IMAPUKA
Undi mubyeyi wo muri Congo avuga ko Umwana we mukuru yakize ubumuga, areka ibiyobyabwenge. Undi mubyeyi w’umunyekongo, nawe ashimangira ko yaboneye i Kibeho ibisubizo by’ibibazo byari byugarije abana be.
Avuga ko umwana we w’imyaka itatu yahuye n’ikibazo cyo gusobana kw’amaguru byatumaga atabasha kugenda neza, ariko nyuma yo kuza i Kibeho akereka Bikira Mariya umwana we yari afite, ubu mwana yakize.
Ikindi kandi, umuhungu we mukuru w’imyaka 11 wari warabaswe n’ibiyobyabwenge ageze i Kigali, yaje i Kibeho kumutura Bikira Mariya mu isengesho, maze ahinduka burundu.
Ati: “Ibyo mpasabiye Umubyeyi Bikira Mariya buri gihe arabimpa, ibibazo by’abana banjye byararangiye.”

VASTINE NYIRANDORIMANA AHAMYAKA KO YAKIZE INDWARA NYUMA YO GUTURA IBYIFUZO BYE BIKIRA MARIYA I KIBEHO
Abakristu n’abihaye Imana bakorera urugendo nyobokamana i Kibeho bavuga ko uhagera wese afite ukwemera kudashidikanya, ibibazo bye akabitura Umubyeyi Bikira Mariya abiha ibisubizo.
Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho ikomeje kwakira imbaga y’abayisura baturutse mu bihugu bitandukanye, benshi muri bo bagahamya ko bahabonera ihumure, ibyiringiro n’ibitangaza
UMWANDITSI: J. BOSCO MBONYUMUGENZI/ PACIS TV/KIBEHO