Skip to main content

Pacis TV

Abasengeraga mu kibaya cy’amahoro kwa Yezu Nyirimpuhwe bategereje ko hafungurwa.

Bamwe mu bakristu bitabiriye guhimbaza umunsi mukuru w’Impuhwe z’Imana muri Paruwasi ya Ruhango kwa Yezu Nyirimpuhwe, baravuga ko bategereje ko ikibaya cy’amahoro bazakomorerwa, hagatangwa uburenganzira bwo kongera kuhateranira.

IKIBAYA CY’AMAHORO KWA YEZU NYIRIMPUHWE (RUHANGO)

Ni ibintu bavuga nyuma y’uko Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi atangaje ko ibyo basabwaga byarangiye hategerejwe igisubizo kiva mu buyobozi, ndetse akanashimira uruhare rw’abakristu rungana na 2/3 by’agaciro kibyakozwe mu kibaya cy’Amahoro kwa Yezu Nyirimpuhwe.

UWINEZA Marie Jeanne umwe muri aba bakristu wo muri Diyosezi ya Gikongoro, avuga ko nyuma yo kumva ko ibyasabwaga kugira ngo ikibaya cy’amahoro gitunganywe byarangiye, ategereje ko batanga uburenganzira bwo kongera kuhasengera kuko ahakunda ndetse ngo iyo ateranye n’abandi mu kibaya cy’amahoro bimuzanira ibyishimo.


Ati: “Nibyo rwose Ikibaya cy’amahoro hano kwa Yezu Nyirimpuhwe ndagikunda by’umwihariko iyo ndi kumwe n’abandi twese twiyambaza impuhwe z’Imana biranyubaka bikampa imbaraga n’urukundo mu mutima”.

ABAKIRISTU BASENGERAGA MU KIBAYA CY’AMAHORO KITARAFUNGWA


Mugenzi we nawe ukomoka muri Paruwasi ya Muyunzwe Diyosezi ya Kabgayi avuga ko ijambo babwiwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa umushumba wa Diyisezi ya Kabgayi, ryabahaye imbaraga zo gutegerezanya amatsiko igihe ikibaya cy’amahoro kizahererwa uburenganzira bwo kongera gusengerwamo.


Ati: “Umwepisikopi wacu akimara kutubwira ko ibyasabwaga byarangiye, nahise niyumvamo imbaraga zo gutegerezanya ikizere ko ejo cyangwa ejo bundi tuzemererwa kongera guteranira mu kibaya cy’amahoro, aho nahuraga n’abavandimwe baturutse mu bindi bihugu dusingiza Imana kubera ubuzima yaduhaye, ku buryo rwose numvise ngo ejo batwemereye kuhateranira nabyuka nza mu kibaya cy’amahoro”.

NYIRICYUBAHIRO MGR BALTHAZAR NTIVUGURUZWA UMWEPISCOPI WA DIYOSEZI YA KABGAYI


Nyiricyubahiro Mgr Balthazar Ntivuguruzwa, avuga ko nyuma ibyo bari barasabwe gutunganya, byarangiye kandi bamaze kwandikira inzego za leta bakaba bategereje igisubizo.


Agira ati: “Nibyo hari ibyo twari twasabwe gukora ku kibaya cy’amahoro, twarabikoze inzego ziradusura hanyuma zitwemerera kwandika dusaba ko badufungurira, ku buryo icyo nabwira Abakristu ni ukwihangana bagategereza, ariko kandi bakirinda gusengera ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga”.


Iki kibaya cy’amahoro cyahuriragamo abakristu baturutse mu bihugu bitandukanye baje mu isengesho, cyikaba kigiye kumara umwaka gifunzwe.

Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa kuri ubu atangaza ko imirimo yasabwaga n’inzego za leta yarangiye hakaba hategerejwe ko ibaruwa isaba gufungurirwa isubizwa kugira ngo abakristu bongere kuhateranira by’umwihariko mu isengesho risanzwe riba ku cyumweru cyambere cya buri kwezi.

UMWANDITSI : AIMABLE UWIZEYIMANA/PACISTV/KABGAYI

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe