Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yasabye abanyeshuri biga mu Iseminari Nto ya Karubanda kwiga bashyizeho umwete ndetse no gukoresha igihe cyabo neza kuko bizabafasha mu bihe biri imbere basoje amasono yabo , aboneraho gusaba ababyeyi gukurikirana abana babo.
Ni ibirori byabimburiwe n’igatambo cya Misa , yayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Bosco Ntagungira mu guhimbaza umukuru mukuru wa Bikira Mariya Utarasamanywe Icyaha wanaragijwe iri shuri ndetse no kwizihiza isabukuru y’imyaka 63 iri shuri rya Sminari Nto ya Karubanda Virgo Fidelsi rimaze rishinzwe.
Byiringiro Iyaremye Aimé Serge, uhagarariye Abaseminari, mu izina rya bagenzi be, yashimiye Musenyeri Jean Bosco Ntagungira uburyo bakomeje kubashyigikira mu myigire, cyane cyane mu kubaha ibikoresho by’ibanze bibafasha kwiga neza.
Padiri HABANABASHAKA Jean de Dieu umuyobozi w’ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis avugako ari ibyishimo bidasanzwe ku kigo na cyane ko hari byinshi bishimira bagezeho mu mwaka ushize birimo nko gutsinda mu masomo ndetse no mu mikino.
Yagize ati “Turabigisha kugira ngo bamenye ubwenge, turabarera kugira ngo bagire uburere bwiza, tukanabarera kuri Roho. Abaseminari bafite impano zitandukanye zirimo kubyina bya Kinyarwanda n’izigezweho, kuvuga amazina y’inka, no mu mikino hari impano nyinshi nka Football na Volleyball.”
Musenyeri Jean Bosco NTAGUNGIRA, umushumba wa Diyosezi ya Butare avugako kwizihiza umunsi mukuru wa Bikiria Mariya utasamanywe icyaha bifasha abaseminari mu bizima busanzwe bw’ishuri ndetse no hanze yaryo by’umwihariko kwitagatifuza
Ati “Ndabashimira ko uyu mwaka Seminari Nto ya Karubanda yagize umwanya mwiza cyane ndetse iyobora Akarere dutuyemo iza ku isonga. Gusa turacyafite urugendo rurerure rwo kugera ku rwego rw’igihugu kuko n’abandi barabishobora. Birasaba gukora tubishyizeho umutima n’ubwenge, haba ku barezi, abanyeshuri n’abayobozi.’’
Musenyeri kandi yashimiye abarezi ndetse n’abanyeshuri , kubera umuhate bagaragaje mu mwaka ushize wa 2024-2025, kuko iki kigo cyabaye icya mbere mu karere ka Huye mu gutsindisha neza, ndetse kandi kibona itike yo guhagararira igihugu mu mikino ihuza amashuri yo muri East Africa I mikino yabereye muri Kenya, kandi Iyi seminari yegukana n’irushanwa Memorial Rutsindura ku nshuro yabo ya mbere.
Yedidiya Tuyisenge , Pacis Tv muri Diyosezi ya Butare