Skip to main content

Pacis TV

Abari abahanga ba Kaminuza y’U Rwanda bijanditse mu bwicanyi bakora Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994

Kaminuza y’ U Rwanda ishami rya Huye hibutswe abanyeshuri n’abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatusi mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’ u Rwanda.

PEREZIDA W’URUKIKO RW’IKIRENGA AKABA NA PEREZIDA W’INAMA NKURU Y’UBUCAMANZA, HONORABLE MUKANTAGANZWA DOMITILLA

Kaminuza y’ U Rwanda ishami rya Huye hibutswe abanyeshuri n’abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatusi mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’ u Rwanda.

Ni igikorwa cyabaye tariki ya 22 Mata 2024 kibera muri kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Huye, kitabirwa n’abanyeshuri , abarimu, abayobozi mu nzego bwite za Leta ndetse n’abaturanyi b’iyi kaminuza.

Assumpta Ni umukobwa agaragaza urugendo rugoye yanyuzemo ahunga Leta y’abicanyi ndetse akagaragaza ko hari na bamwe mu banyeshuri bigaga muri kaminuza y’ U Rwanda bishoye muri ubwo bwicanyi.

Yagize ati” Byari ibihe bitoroshye, ndabyibuka ko tariki 21 ni bwo naraye muri iri shyamba riri haruguru kuko nta handi nari mfite ho gucikira ibitero bari batugabyeho.

Ikintu kibabaje ni ukuntu abanyeshuri twiganaga icyo gihe aribo bishoboye muri ubwo bwicanyi, kandi bakica bagenzi babo babaziza ko ari Abatutsi kandi ari abanyeshuri twiganaga mu ishuri rimwe.”

Nyakubahwa perezida w’Urukiko rw’ikirenga akaba na perezida w’inama nkuru y’Ubucamanza, Honorable MUKANTAGANZWA Domitilla, avuga ko iyi yahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda yagenderaga kuri politiki y’ivangura n’amacakubiri byatumye hari abanyeshuri n’abarimu bishe bagenzi babo b’Abatutsi, ariko akagaragaza ko mu myaka 32 ishize igihugu cyagaragaje ubumwe n’ubwiyunge byose byakiganishije ku iterambere no kumenyekana ku isi hose.

Ati “ Abanyeshuri bo muri kaminuza nabo bagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi kuko bagize uruhare mu bwicanyi bica bangenzi babo b’Abatutsi batizwa umurindi na Leta yariho icyo gihe yari yarimitse imbere politiki y’ivangura n’amacakubiri.

Icyo gihe kandi bigaragara ko hari umubare munini wabitwaga ko ari abahanga bagize uruhare muri Jenoside kandi no mu gupfobya iyi Jenoside.

Ariko n’ubwo byagenze gutyo u Rwanda rwariyubatse ubu ruri gutera imbere buri munsi ndetse rukamenyakana no ku isi hose”.

Kugeza ubu mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruri  muri kaminuza y’ U Rwanda ishami rya Huye, haruhukiyemo Abatusti 563 barimo abari abanyeshuri,abarezi n’’abakozi b’iyahoze ari kaminuza nkuru y’ U Rwanda, abakozi bo muri CHUB ndetse n’abari abaturanyi bayo.

UMWANDITSI:YEDIDIYA TUYISENGE/PACISTV/HUYE

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe