Mu mukino w’amaguru wahuje aba padiri ba Archidiyocese ya Kigali na Diyoseze ya Butare ,ikipe ya Archidiyocese ya Kigali yahiriwe n’uyu mukino bivuye kuri penariti.

ABAPADIRI BARI BAGIZE IKIPE YA ARCHIDIYOSEZI YA KIGALI YEGUKANYE INSINZI
Ni umukino wabereye ku kibuga cy’umupira cya Mumena aho warangiye amakipe yose nta gitego afite hiyambazwa perariti, ikipe ya Archidiyocese ya Kigali yegukana insinzi kuri penariti 4 kuri 3za Diyosezi ya Butare.
Iyi mikino yitabiriwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA Arikiyepisikopi wa Kigali, ari kumwe na Myr Jean Bosco NTAGUNGIRA Musenyeri wa Diyoseze ya Butare hamwe n’abandi basaseridoti bo muri Paruwase zitandukanye aho bari baje gushyigikira bagenzi babo.

ABIHAYIMANA BATANDUKANYE BAJE GUSHYIGIKIRA AMAKIPE YAKINNYE
Ni imikino yateguwe hagamijwe ko abapadiri bidagadura ariko bakegera urubyiruko mubyo babamo ndetse bakarushaho kuzirikana ku butumwa bwabo bwo kogeza inkuru nziza. iyo mikino yasojwe n’ubusabane bwaranzwe no gusangira aho byari ibyishimo ku mbande zombi.
Iyi mikino ibaye mu gihe hari kwizihizwa yubire y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu ndetse n’imyaka 125 ivanjiri igeze mu Rwanda.
UMWANDITSI:MUSHIMIYIMANA Aline/Pacis TV/Kigali

