Skip to main content

Pacis TV

Abanyarwanda 18 batahutse bakirirwa i Rusizi nyuma y’imyaka 32 bari mu buhungiro muri Congo

Akarere ka Rusizi kakiriye Abanyarwanda 18 bagizwe n’imiryango ine batahutse bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bari bamaze imyaka 32 mu buhungiro.

RUSIZI I BORDER POST

Aba baturage banyuze ku Rusizi I Border Post bakirwa n’inzego z’Akarere, mbere yo kujyanwa gucumbikirwa by’agateganyo muri Nyarushishi Transit Centre. Biteganyijwe ko bazahamara igihe gito, bategurwa gusubizwa aho bakomoka mbere yo gutangira ubuzima bushya. autumren onlyfans free_gh0sty_ghoul

Mu batahutse harimo imiryango ibiri ikomoka mu karere ka Rubavu, umwe wo mu karere ka Karongi n’undi umwe wo mu karere ka Nyamasheke. Benshi muri bo ni abagore n’abana, bamwe bahunze bakiri bato bajyana n’ababyeyi babo, abandi bavukira muri Congo. Bavuga ko mu myaka bamaze mu buhungiro babayeho mu buzima bugoye burimo itotezwa no gusabwa kenshi gutaha iwabo.

ABANYARWANDA 18 BATAHUTSE

Umuyobozi w’Akarere, Sindayiheba Phaneul, yabahaye ikaze abibutsa ko igihugu kiteguye kwakira Abanyarwanda bose bari mu buhungiro, abasaba kubaka ubuzima bushya no gushishikariza bagenzi babo bagisigaye mu mahanga gutaha.

Bari mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi bazabanza guhabwa inyigisho z’uburere mboneragihugu, kwitabwaho mu buzima harimo kuvurwa no gukingirwa, mbere yo gushyikirizwa imiryango yabo bamaze guhabwa indangamuntu z’Abanyarwanda ndetse n’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé).

Iyo bageze mu turere bakomokamo, bahabwa ibiribwa n’ibikoresho by’ibanze bibafasha mu mezi atatu ya mbere, banahabwa amafaranga abafasha gutangira ubuzima bushya.

Imibare ya Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) igaragaza ko kuva mu 1994 kugeza ubu Abanyarwanda barenga 3,500,000 bamaze gutahuka bavuye mu bihugu bitandukanye. Mu myaka itanu ishize (2017–2022) abagera kuri 15,643 baratahutse, mu gihe mu 2025 honyine hatashye abasaga 5,678 bavuye muri Congo. Aba 18 biyongereye ku bandi 161 batahutse ku wa 10 Gashyantare 2026 banyuze kuri Rubavu Border Post.

Gahunda yo gutahura Abanyarwanda bari mu buhungiro ikomeje gushyirwa mu bikorwa hagamijwe kubafasha kongera kwiyubaka no gusubira mu buzima busanzwe mu gihugu cyabo.

UMWANDITSI:ANDRE KAGWA MWENEDATA /PACIS TV/CYANGUGU

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe