Skip to main content

Pacis TV

Abanyamahanga biyemeje gushyigikira ibikorwa byo kwagura ingoro ya Kibeho.

Urubyiruko rw’Abanyarwanda ndetse na bamwe mu banyamahanga bakunze gukora ingendo nyobokamana i Kibeho bavuga ko biteguye gutanga umusanzu mu kwagura ibikorwa by’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho, kugira ngo uru rugo rw’Umubyeyi Bikira Mariya rurusheho kwakira neza abarugana.

Mu rubyiruko rw’abasore n’inkumi bo mu Rwanda, bamwe bavuga ko gahunda yo kwagura ibikorwa by’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho ari igikorwa cyiza kandi ko bakwiye kukigiramo uruhare.

Niyibizi Jean D’Amour ndetse na bamwe mu rungano rwe bavuga ko, urebye umubare munini w’abasura Kibeho, hakenewe ubufatanye bw’abakirisitu, by’umwihariko urubyiruko mu gushyigikira ibikorwa bigamije guteza imbere Ingoro.

Ati:̎ Urabona ko ingoro dufite hano y’umubyeyi ni ntoya cyane,Abakristu ni benshi ariko aho gusengera ni hatoya, urumva ko kwagura ibikorwa by’iyi ngoro ni igikorwa cyiza numva ko buri wese yakabaye akigira icye by’umwihariko buri muntu wese uza gusengera hano kuko ni ibintu aba abona bigaragara.

Umusanzu wa buri mukristu urakenewe, nihereyeho ngomba gushyiraho Itafari ryanjye na bagenzi banjye nabo kandi bakwiye gushyiraho imisanzu yabo kugira ngo igikorwa cyo kwagura inyubako y’ Ingoro ya Bikira Mariya i kibeho kibashe kugerwaho.˝

Avuga kandi ko urubyiruko rwigira ntibindeba na bo  bagiye  kubegera bahereye hasi mu miryango remezo bakavumvisha uburyo bagomba gutanga umusanzu wo gushyigikira icyo gikorwa gikenewe kandi kizagiza umusaruro mwiza .

Muri ibyo bikorwa harimo n’umushinga wo kubaka Shapeli y’Iyengeranya ry’Abatatanye, ndetse n’ibindi bikorwa bigamije kunoza serivisi zihabwa abitabira ingendo nyobokamana i Kibeho.

 Ku rundi ruhande abanyamahanga basura Kibeho na bo bavuga ko biteguye kugira uruhare muri iki gikorwa.

Lucy Otieno ukomoka muri Kenya, akaba ari mu itsinda ry’abagore bo muri Diyosezi ya Homa Bay ndetse akaba n’umumuyobozi wungirije mu namankuru nkuru y’abagore bo mu gihugu cya kenya bari muri Kiliziya Gatolika, yavuze ko bazagaruka i Kibeho bafite umusanzu wo gufasha mu kwagura ibikorwa by’Ingoro ya Bikira Mariya.

Yagize ati“Tuje hano i Kibeho ubugira gatatu kuko ari ahantu turonkera imigisha. Ubu twaje gusura Kibeho turi itsinda ry’abagore baturutse muri Diyosezi ya Homa Bay. Ubutumwa twaherewe aha bwatwongereye imbaraga zo gukomera mu kwemera ndetse no gusengera igihugu cyacu n’abantu muri rusange.”

Lucy Otieno ukomoka muri Kenya, akaba ari mu itsinda ry’abagore bo muri Diyosezi ya Homa Bay ndetse akaba n’umumuyobozi wungirije mu namankuru nkuru y’abagore bo mu gihugu cya kenya bari muri Kiliziya Gatolika, yavuze ko bazagaruka i Kibeho bafite umusanzu wo gufasha mu kwagura ibikorwa by’Ingoro ya Bikira Mariya.

Yagize ati“Tuje hano i Kibeho ubugira gatatu kuko ari ahantu turonkera imigisha. Ubu twaje gusura Kibeho turi itsinda ry’abagore baturutse muri Diyosezi ya Homa Bay. Ubutumwa twaherewe aha bwatwongereye imbaraga zo gukomera mu kwemera ndetse no gusengera igihugu cyacu n’abantu muri rusange.”

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin Hakizimana, na we asaba abakirisitu kugira uruhare muri uyu mushinga wo guteza imbere Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho.

Ati“Twabaze ko turi Abakristu Gatolika b’abanyarwanda Miliyoni enye ̎4,000,000̏, kandi mu kwagura ibikorwa by’Ingoro ya Bikira Mariya hano i Kibeho, Turasabwa Miriyardi enye, tukavuga tuti Umukristu wabyimvise neza agatanga amafaranga y’u rwanda igihumbi,1000frw ayo mafaranga akenewe twayabona umunsi umwe.”

Icyakora, asaba ko buri wese yagira uruhare hakurikijwe ubushobozi bwe, ku buryo umusanzu atanga utabangamira inshingano afite cyangwa imibereho y’umuryango we.

Kugeza ubu, Kibeho isurwa n’abasaga miliyoni imwe buri mwaka. Mu bihe by’ingendo nyobokamana cyane cyane ku munsi wa Asomusiyo no ku isabukuru y’Amabonekerwa ya Kibeho, tariki ya 28 Ugushyingo, abagera aho hantu bashobora kurenga ibihumbi 50.

Uko umubare w’abasura Kibeho ugenda wiyongera ni na ko hakomeza kugaragara icyuho mu bikorwa remezo na serivisi bihabwa abahagana.

Ni muri urwo rwego hakenewe kwagura ibikorwa by’Ingoro, birimo parikingi, inyubako z’ibiganiro n’inama, serivisi zo kwakira no kuyobora abaje mu ngendo nyobokamana, amacumbi ahendutse, isomero ndetse n’ibikorwa byo kumenyekanisha ubutumwa bwa Kibeho.

Jean Bosco MBONYUMUGENZI / PACIS TV

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe