
Uru rugendo rwari rugamije gushimira Imana no gutura umubyeyi Bikira Mariya gahunda z’ubutumwa bw’umwaka ukurikira, banamusaba kubafasha kuzisohoza neza. Aba bana bari baherekejwe na bamwe mu babyeyi babo, abapadiri, abarezi ndetse na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali.
Mu bana bitabiriye uru rugendo harimo Ufiteyezu Marie Bertine na Anastase Irafasha, hamwe n’abandi bana bavuze ko uru rugendo rwababereye umwanya wo kurushaho kumenya ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho, abunyujije ku bana batatu b’abakobwa yabonekeye.
Aba bana bavuga ko batahanye umugambi wo gukomeza gukura ari abakristu beza, basenga kandi baharanira kugira imyitwarire myiza.
Bemeza ko ubutumwa bakiriye i Kibeho bwabafashije gusobanukirwa ko ukwemera gukwiye kujyana n’ibikorwa, kugira ngo umwana abe intangarugero mu muryango, ku ishuri no mu bandi babana.
Ufiteyezu Marie Bertine yagize ati“Uru rugendo rwadufashije kurushaho gusobanukirwa ubutumwa bwa Bikira Mariya. Dutahanye umugambi wo gukura turi abakristu basenga, bagira imyitwarire myiza kandi bakera imbuto nziza.”
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, wari waherekeje aba bana muri uru rugendo nyobokamana.
Mu butumwa yabagejejeho yabasabye kwicuza ibyaha, kugarukira Imana no kwakira umugisha n’inema bya Bikira Mariya, kugira ngo ibyo bakiriye i Kibeho bitagarukira kuri bo gusa, ahubwo bigere no ku miryango yabo ndetse n’abaturanyi.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal yagize ati“Aha i Kibeho mwaje ntimuhave ntacyo muhakuye,mutahane ingabire yo kwicuza ibyaha no kugarukira Imana. Muhavane kandi umugisha n’inema bya Bikira Mariya, mubigeze mu miryango yanyu no mu baturanyi.”

Yagaragaje ko guhuza abana na Bikira Mariya, Nyina wa Jambo, i Kibeho ari uburyo bwo gukomeza uruhererekane rw’ubutumwa yatahangiye, kugira ngo bugere kuri benshi kandi buhindure Isi.
Cardinal Kambanda kandi yibukije abana ko ukwemera gukwiye kugaragarira mu mibereho ya buri munsi, mu myitwarire myiza, mu rukundo no mu kubana neza n’abandi. Ashimira kandi ababyeyi n’ingo zitanga umusanzu mu gutegura abana babo kuri uru rugendo nyobokamana, ndetse no kubitaho mu burere bubafasha gukurira mu nzira igana ku Mana.
Ati:̎ Bana umuryango ni wo ngoro ya mbere y’Imana ibegereye, akaba ari na wo ufite uruhare rukomeye mu kubafasha gukura mu kwemera, musabwa guhora kubaha ababyeyi babo n’abarezi banyu, kandi igihe mukoze amakosa mu kamenya gusaba imbabazi.̋
Yanabakanguriye guhora basenga, bakisabira, bagasabira ababyeyi babo ndetse n’isi muri rusange.
Yashimiye kandi abarimu n’abarezi ku ruhare bagira mu gufasha abana guteza imbere impano zabo, ashimangira ko ibyo ari ingenzi mu kubategurira ejo hazaza.
Ati“Uburere bw’umwana ntibukwiye kugarukira mu muryango gusa, ahubwo Kiliziya n’abarezi bose bafite uruhare mu gufasha umwana gukura neza mu myitwarire no mu kwemera.”
Uru rugendo nyobokamana rwari rufite insanganyamatsiko igira iti: “Umuryango wacu, Ishuri ry’Ukwemera. Dutozwe inzira y’Ukwemera tukiri bato, tuzakura tukiyirimo.”
Rwahuje abana basaga ibihumbi bine,4000 bo muri Arkidiyosezi ya Kigali, Zone ya Rwankuba ni yo yari ifite Urumuri rwa Nyina wa Jambo, urwo rumuri ya rushyikirizwa Zone ya Nyamata, mu rwego rwo gukomeza uruhererekane rw’ubutumwa no gukangurira abana gukura mu kwemera no kubugeza mu miryango yabo bamurikiwe na Bikira Mariya Nyina wa Jambo i Kibeho.



Jean Bosco MBONYUMUGENZI / PACIS TV