Bamwe mu bakristu n’abiyeguriye Imana bo mu gihugu cya Uganda bakomeje guhamya ko Urugendo Nyobokamana bakorera i Kibeho rubabera isoko y’ukwizera n’ibisubizo by’amasengesho yabo. Bavuga ko Umubyeyi Bikira Mariya atirengagiza uwahageze amutura ibyifuzo bye mu isengesho rifite ukwizera guhamye.

ABAKRISTU BO MURI UGANDA BAHAMYA KO I KIBEHO BAHABONERA IBITANGAZA
Mu buhamya bwatanzwe na Vesigaa Winee Kineema, umwe mu bakristu bo muri Uganda, yavuze ko i Kibeho yahabonye ibitangaza byinshi, bikaba ari na byo bituma ahora agaruka kuhasengera. Asobanura ko i Kibeho ari ahantu umuntu abona inzira imuhuza n’Umubyeyi Bikira Mariya mu buryo bwihariye.

Vesigaa Winee Kineema, umwe mu bakristu bo muri Uganda
Yatanze urugero rw’umwana w’umuhungu witwa Michel wari urwaye amaguru yombi ku buryo yagendaga ababara cyane kandi akifashisha imbago, n’ubwo atari Umugatolika ahubwo ari Umuprotestanti. Uyu mwana ngo yaje i Kibeho inshuro eshatu, asengera kuri shapelle y’ukwemera, maze ku nshuro ya gatatu arahaguruka agenda atakibabazwa n’amaguru nta n’imbago yifashishije,.
Ati: “Nyuma yo gutaha twifuje kugenzura niba koko ibyo twabonye ari ukuri. Twamwohereje kugenda nta mbago, tumubona atembera neza nta kibazo na kimwe afite. Icyo cyanyemeje ko Umubyeyi Bikira Mariya ari aha i Kibeho, nanjye ibyifuzo nzana mbimutura mu isengesho nkabona ibisubizo.”

Padiri Muhwezi Revius Rugambwa, ukorera ubutumwa muri Arikidiyosezi ya Mbarara
Padiri Muhwezi Revius Rugambwa, ukorera ubutumwa muri Arikidiyosezi ya Mbarara, na we yahamije ko umuntu wese ugera i Kibeho afite ukwizera guhamye adataha yicuza. Yavuze ko afite ubuhamya bwinshi bw’ibisubizo abonera aha hantu hatagatifu.
Yagize ati: “Ndashaka kubwira abantu bose bo muri Uganda n’Isi yose ko umuntu wese uza i Kibeho imigisha y’Umubyeyi Bikira Mariya imugeraho, cyane cyane iyo aje afite ukwizera. Nanjye naje mfite umubyeyi wange wari urwaye cyane, naramusabiye akira. Ubu ngarutse kongera gusengera umuryango wanjye nizeye ko ibyifuzo byacu bizasubizwa.”
Abakristu n’abiyeguriye Imana barenga 2000 baturutse muri Uganda basuye i Kibeho muri iki cyumweru n’icyakibanjirije. Bavuga ko nta mpamvu yo gushidikanya ku bisubizo Umubyeyi Bikira Mariya aha abamusanga i Kibeho, kuko bo ubwabo bahora bibonera imbuto z’urugendo nyobokamana bakora.
UMWANDITSI : J.Bosco MBONYUMUGENZI /PACISTV /KIBEHO
ANDI MAFOTO

