Abakristu bo muri Paruwasi ya Tyazo bavuga ko inyigisho bahabwa mu gitambo cya Misa zibafasha gukomeza urugendo rw’ukwemera, kwirinda ikibi no guhitamo ikiza, no gushyira imbaraga mu kurera urubyiruko mu ndangagaciro zishingiye kuri Kristu, nubwo isi ya none ikomeje kuzana impinduka zitandukanye.

Abakristu bo muri Paruwasi ya Tyazo
Mariya Mukashema, umunyamuryango wa Regio Mariya ukorera muri Paruwasi ya Tyazo, avuga ko inyigisho bahabwa muri Misa zimutera imbaraga zo kunoza inshingano ashinzwe muri Kiliziya yagize ati:
“Nanjye mbona ngiye kurushaho kwiminjiramo agafu mu gukora ubutumwa nshinzwe muri Kiliziya no kubishishikariza n’abandi cyane ko nsanzwe mba mu muryango w’Agisiyo gatolika w’Abaregiyo.”
Ku rundi ruhande, Philbert Nzabirinda, umulayiki ushinzwe Liturujiya muri Paruwasi ya Tyazo akaba n’umurezi mu kigo cya Tyazo TSS, yavuze ko izi nyigisho zimufasha mu buzima bwe bwa buri munsi no mu kurera urubyiruko.
Aho Yagize ati: “izi nyigisho rwose ni nziza kandi zidufasha nk’abakristu cyane zifasha urubyiruko kumva ko bakwiye kuva mu bibi bakaza mu nzira nziza kugira ngo bakurikire Kristu.”
Yakomeje avuga ko mu buzima bwe bwite hari ibyo agiye guhindura nko kureka ikibi akagandukira ikiza ndetse no kwigisha urubyiruko inzira igana Imana.
Ati:” Mu buzima bwanjye bwite ni byinshi nahindura nko kureka ikibi nkagandukira ikiza no gutoza abo ndera inzira inyura Imana, ari ukubafasha muri korari harimo communaute catholique kugira ngo itere imbere mu mirirmbire ari no gusenga.”
Padiri Jean Bosco Niyonsenga, ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Tyazo akaba n’Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Tyazo rwitiriwe Mutagatifu Pawulo, asobanura ko n’ubwo ubuzima bw’umukristu ari intambara bitewe n’impinduka z’isi, umukristu adakwiye guhindukana n’isi. Yagize ati:
“umukristu ubuzima bwe bwa buri munsi ni intambara kuko iby’iyi si ubona ko ibyayo bigenda bihindagurika ariko umukristu ntabwo agomba guhindukana na byo. Guhinduka k’umukristu rero ni ukureka kwitwara nk’uko isi y’ubu ibishaka, ahubwo agafatira urugero kuri Yezu Kristu. Umukristu mu guhinduka ni ukwitandukanya n’imyitwari y’isi ya none ahubwo akitwara nk’uko ivanjili ibimusaba.”
Mu gihe isi ikomeje guhinduka umunsi ku wundi, abakristu bo muri Paruwasi ya Tyazo barasabwa gukomeza gushikama ku kwemera, bagaharanira kubaho bakurikira urugero rwa Yezu Kristu, bashyira imbaraga mu gukorera Kiliziya no kurera urubyiruko mu ndangagaciro zishingiye ku kwemera, zubaka Kiliziya n’umuryango nyarwanda.
UMWANDITSI:Billy Chris MUKESHIMANA/PACIS TV/ TYAZO