Bamwe mu bafatanyabikorwa bakorera mu Karere ka Nyamagabe bagaragaje ko imurikabikorwa riri kubera muri aka karere mu cyumweru cyahariwe abafatanyabikorwa b’aka karere ari amahirwe akomeye yo kwereka abaturage n’abandi bashoramari ibyo bakora.
Muri bo harimo abakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, abatuganya ibinyobwa n’ibiribwa mu nganda ziciriritse, ndetse n’abigisha imyuga itandukanye irimo gukora ibikapu n’indi.

UMUYOBOZI W’AKARERE KA NYAMAGABE WUNGIRIJE USHINZWE ITERAMBERE RY’UBUKUNGU, HABIMANA THADDÉE
Aba bafatanyabikorwa bavuga ko uretse kumenyekanisha ibikorwa byabo, imurikabikorwa ribafasha no kwigiranaho hagati yabo, gusangira ubunararibonye no kunguka ubumenyi bushya buzabafasha kunoza no kwagura ibikorwa byabo mu rwego rwo kurushaho guteza imbere abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, HABIMANA Thaddée, yavuze ko abafatanyabikorwa ari imbaraga zikomeye mu guteza imbere Akarere. Yagaragaje ko ibikorwa byabo bigira uruhare runini mu kuzamura iterambere ry’akarere, imibereho myiza y’abaturage no mu guhindura imyumvire.
Yongeyeho ko imurikabikorwa ari igihe cyiza cyo kumenyekanisha ibyo bakora no kubigeza ku baturage bo mu mirenge yose igize aka karere. Yanavuze ko ubuyobozi bw’akarere bubona ibikorwa by’abafatanyabikorwa nk’urugero rw’impinduka nziza, abasaba ko mu minsi itatu iri murikabikorwa rizamara bakwiye guhana amakuru no gusangira ubumenyi kugira ngo ibikorwa byabo birusheho kugera kure hashoboka.
Imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyamagabe ryitabiriwe n’abagera kuri 50, bari mu byiciro bitanu ari byo ubukungu, uburezi, ubuzima, imibereho myiza n’imiyoborere. Biteganyijwe ko rizamara iminsi itatu.
UMWANDITSI:J.Bosco MBONYUMUGENZI/ Pacis TV/Nyamagabe
ANDI MAFOTO



