Skip to main content

Pacis TV

ABADEPITE  BAGARAGARIJE  MINISITERI  Y’IBIDUKIKIJE  IBIBAZO BIRI MU MITANGIRE YA SERIVISE Z’UBUTAKA.

Bamwe mu bagize inteko ishinga umutwe w’abadepite, mu kiganiro baherutse kugirana na Minisiteri y’ibidukikije, bayigaragarije  uruhuri rw’ibibazo bikigaragara mu mitangire mibi ya serivise z’ubutaka.

Minisiteri y’ibidukikije ivuga ko mu mwaka wa 2025 ubwiyongere bwa dosiye z’ubutaka zikubye hafi inshuro 3, bikaba ariyo mpamvu nyamukuru itera iyi mikorere mibi.

Hon  Nsangabandi Ernest,  agaragaza ko amakosa ashingiye ku mbibi, aho usanga imbibi zinjiranamo, bigateza ibibazo abaturage

Ati: amakosa yakozwe mu gihe cyo kwandika ubutaka aho ibyangombwa byinjiranamo, abaturage bafite ibibazo mu byangombwa, iyo basabye inguzanyo mu bigo by’imari  ntabwo bahabwa inguzanyo, ikindi kandi aya makosa ashinghiye ku mbibi, agira ingaruka ku basora, aho hari abasora menshi batakabaye bayasora, ndetse n’abasora make kandi atariyo bakagombye gutanga.

HON  NSANGABANDI ERNEST

Hon. RUTEBUKA Balinda yaragagaje ko hari ahubatswe imidugudu nyuma bakaza kwisanga hashyizwe mu buhinzi, aribaza ati bazafashwa na nde?

Ati: Iriya midugudu aho abaturage bari baratujwe mbere mu midugudu, nyuma igishushanyo mbonera kiza guhinduka hashyirwa mu buhinzi, aba baturage ntibagerwaho n’ibikorwaremezo ndetse ntibemerewe no gusana , aba baturage ninde wo kubarengera?

Hon. TUMUKUNDE Marie Ange  nawe agaragaza ko hari abaturage bo mu karere ka Rubavu barenga 400, babwiwe ko aho batuye ari mu cyanya cy’inganda, kuri ubu bakaba badafite uko basana inzu zabo.   

HON. TUMUKUNDE MARIE ANGE

Ati;”Umwihariko twasanze mu karere ka Rubavu, umurenge wa Nyakiliba hatuye imiryango irenga 400, igishushanyo mbonera cyasohotse, cyagaragaje ko hazashyirwa icyanya cy’inganda, aba baturage twasanze nta makuru bafite y’igihe bazimurwa, ndetse n’amazu yabo yatangiye gusenyuka kuko batemerewe kugira icyo bakora.

Minisitiri  w’ibidukikije Dr. ARAKWIYE Bernadette, mu bisobanuro yatanze yavuze ko mu mwaka wa 2025, hakozwe dosiye zirenga ibihumbi managa inani mirongo itandatu n’enye na maganane na makumyabiri n’eshanu, ibi  bikaba intandaro y’imitangire mibi ya serivise, gusa aratanga icyizere kuko hashyizweho ingamba zo gukemura ibi bibazo.

MINISITIRI  W’IBIDUKIKIJE DR. ARAKWIYE BERNADETTE

Ati:”Mu mwaka ushize wa 2025, hakozwe dosiye 80.064.425, ubu bwiyongere nibwo bwatumye serivise z’ubutaka zigenda nabi, gusa hafashwe ingamba zo kubikemura harimo guhuza serivise z’ubutaka n’izindi nzego, aho mu gihe uwasabye serivise yasabiwe mu rundi rwego rwa leta, akaba azakenera guhabwa icyangombwa cy’ubutaka, izo nzego zizajya zikorana na sisiteme ya serivise y’ubutaka hatabayeho kongera kujya gutanga serivise y’ubutaka, ibi bizatangira mu kwezi  kwa 6, 2026 kandi byitezweho kugabanya umubare wa dosiye ho 10% .

 Muri rusange, ibibazo bigaragara muri serivise z’ubutaka bigaragaza ko hakiri imbogamizi mu mikorere no mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki n’amategeko birebana n’imicungire y’ubutaka.

Gutinda kwa serivisi, amakosa mu ikoranabuhanga rya LAIS, amakimbirane ashingiye ku mbibi, ihindurwa rya site zagenewe guturamo, hamwe n’ibirego bya ruswa n’ibiciro bidahuye, byose bigira ingaruka ku burenganzira bw’abaturage no ku iterambere rirambye.

UMWANDITSI: EMINENTE UMUGWANEZA/PACISTV/KIGALI

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe