Skip to main content

Pacis TV

Pacis TV yatangije gahunda y’amakuru

Pacis TV yatangije gahunda y’amakuru

Televiziyo ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, PACIS TV, yatangije ku mugaragaro gahunda y’amakuru yo hirya no hino ku Isi ndetse n’amakuru ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda ndetse no ku isi, mu rwego rwo guha abakuriya iyi televisiyo amakuru agezweho ndetse no gufasha abakirisitu kwitagatifuza.

Gufungura iyi gahunda ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024, ku cyicaro cya Pacic TV i Remera mu Karere ka Gasabo, ndetse witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo, Padiri mukuru wa Paruwasi Regina Pacis, Padiri Pascal Tuyisenge, Umuyobozi w’inama nkuru y’ubuyobozi bwa Pacis TV, Mucyo Gilbert, Umuyobozi wa Pacis TV, Padiri Jean de Dieu Tumushimire  ndetse n’abakozi bose ba Pacis TV.

Aya makuru azajya yifashisha ibyuma bigezweho mu gusoma birimo na Teleprompter

Amakuru ya Pacis Tv, azajya atambuka buri munsi, kuva kuwa mbere kugeza kuwa Gatanu saa 19:30 z’umugoroba ndetse na no kuwa gatandatu hatangazwa makuru yaranze icyumweru saa 19:30.

Padiri. Jean de Dieu Tumushimire umuyobozi wa Pacis Tv, avuga ko iterambere rya muntu wuzuye kiliziya iryumva mu kumwubaha, kuva avutse kugeza apfuye urupfu rwa kamere nta muntu umuhuse.

Yagize ati “Niba usanga abantu barangariye mu mashusho bari kuri telefoni zabo, bashaka kumenya amakuru y’ibiba mu gihugu ndetse no hanze y’aho bituma natwe tugomba kubasangiza ibyo bakunda.”

Akomeza agira ati “Kuba bari gushaka nicyo cyatumye tubanza gutangiza televiziyo hanyum, a ubu tukaba twashyizeho n’amakuru agendanye n’ubuzima butandukanye.”

Ashimangira ko umurongo ngenderwaho wa Pacis Tv utareba gusa iyogezabutumwa gusa cyangwa se ibijyanye n’idini ahubwo banareba n’iterambere rya muntu wuzuye, ko kandi icyo bifuza ari ukubaka umuntu wuzuye muri roho no ku mubiri.

Hasobanuwe ko usibye kwibanda ku bijyanye no kogeza: Ivanjili, Inyigisho kuri Bibiliya, Kiliziya, kumva misa, gukurikirana amasengesho, ibijyanye n’umuryango, uburezi n’uburere, siporo n’izindi, nyuma y’igitekerezo cyo gutangiza televiziyo kijyanye no kuba mu Isi ya none.

Urugendo nyobokamana i Kibeho: Abagize Umuryango wa Padiri Enrico Mauri basabwe kwisuzuma, gukomeza gusenga no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya

Abakristu bitagatifuriza mu Muryango nyobokamana wa Padiri Enrico Mauri mu Rwanda bavuga ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabasigiye umukoro wo kwisuzuma, gukomeza imbaraga mu isengesho no gusangiza abandi ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gihe uyu muryango uri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 umaze mu Rwanda, basabwe kutagira icyo bapfusha ubusa muri uyu mwaka, ahubwo bakawubyaza umusaruro mu gukura mu kwemera no mu butumwa bakora. Nzayisenga Daniel, umwe