Skip to main content

Pacis TV

URUBYIRUKO RUKWIYE KWIRINDA IVANGURA RISHINGIYE KU MOKO

Umukozi Ushinzwe Ubushakashatsi ku Bumwe n’Ubwenegihugu muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Sewase Karangwa Jean Claude, yasabye urubyiruko kuzavamo abanyarwanda bazira ivangura rishingiye ku moko, kuko ariryo ryagejeje U Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Urubyiruko rukwiye kwirinda abarushora mu macakubiri rukitabira umurimo

Ubwo hibukwaga inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , zishyinguye mu mva ya Nyabisindu iherereye mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, Urubyiruko rwasabwe kwibumbira hamwe, rukitabira umurimo ubundi rukirinda abarushora mu macakubiri ni ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kamonyi: Barasabwa gukomeza kubaka ubumwe n’ubudaheranwa

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. NAHAYO Sylvere, asaba abaturage gukomeza kubaka ubumwe n’ubudaheranwa, bakubaka Umuco w’amahoro, ubundi bakagendera kure ingengabiterekerezo ya Jenoside nk’inzira Abanyarwanda bose bahisemo kugira ngo bagane ku iterambere rirambye.

Kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo ni inshingano ya buri Munyarwanda

Mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakajugunywa mu mugezi w’Akanyaru uherereye mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Nyaruguru ku mupaka uhana imbibi n’u Burundi, hongeye kugarukwa ku kamaro ko gukomeza guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside no gusigasira amateka.

Muhanga: Barasabwa kwirinda imvugo n’ibikorwa biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice ubwo yari kumwe n’abatuye, Akarere ka Muhanga by’umwihariko mu gice cy’imisozi ya Ndiza, mu murenge wa Kiyumba, mu gikorwa cyo kwibuka Inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, bahoze batuye mu cyari Komine Nyabikenke, yasabye abatuye aka karere kwirinda imvugo n’ibikorwa bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside.