Skip to main content

Pacis TV

Umugambi wo gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi wahereye mu mashuri

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bari mu minsi yo kwibuka ku nshuro ya 32 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, abaturage b’Umurenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi bibutse by’umwihariko abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Nkanka no mu bindi bice by’uwo murenge.

URWIBUTSO RWA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI 1994 RWA NKAKA MU KARERE KA RUSIZI

Mu buhamya bwatanzwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bavuze ko umugambi wo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye gushyirwa mu bikorwa bihereye mu mashuri.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 18 Mata 2026, umunsi ufatwa nk’uw’amateka y’akababaro kuri benshi, aho igitero simusiga cyahitanye Abatutsi benshi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Nkanka.

RUBIBI Darius warokotsw jenoside yakorewe Abatutsi 1994, mu buhamya bwe, yavuze ko yarokotse Jenoside akiri umwana akaba yarabonaga ibimenyetso bigaragaza ko banzwe, birimo kubwirwa ko ari umututsi, guhagurutswa mu ishuri n’ibindi, yagarutse ku bihe bikomeye yanyuzemo mu gihe cya Jenoside, birimo gukusanyirizwa hamwe kugira ngo bicwe byoroshye, kugenda yihisha hirya no hino ahunga abicanyi, ndetse no kuburira ubuzima aho bari babwizeye, nko mu nsengero no kwa muganga ndetse akabona ubugome bw’abakoraga Jenoside ku myaka ye mito.

Yavuze ko ku Nkanka, abari bahungiye mu kiliziya birukanywe bakajyanwa ku ishuri rya Nkanka, aho baje kwirwanaho bakoresheje amabuye.

RUBIBI DARIUS UMWE MU BAROKOTSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI 1994 KU NKAKA, WATANZE UBUHAMYA

Yakomeje avuga ko abicanyi, bamaze kubona ko bitaboroheye kwica abari ku ishuri ribanza rya Nkanka, bahise bajya kwibasira abari basigaye mu kiliziya no ku kigo nderabuzima cya Nkanka.

Ibi ngo byakozwe nyuma y’inama abicanyi bakoranye n’uwari Burugumesitiri wa Komine Kamembe, wabasabye ko hatangira kwicwa abari bahungiye ku kigo nderabuzima no ku kiliziya.

Yashimiye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yamufashije kwiga, ubu akaba ari mu bafatanya n’abandi kubaka igihugu. Yagize ati: “Iyo tutitabwaho ngo twige, ntitwari kugera aho turi Natwe icyo twiyemeje ni ugukomeza kubaka igihugu cyacu.”

ABITABIRIYE IGIKORWA CYO KWIBUKA KU NSHURO YA 32 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI 1994 CYABEREYE KU NKAKA

Umuyobozi w’Umurenge wa Nkanka, NTIVUGURUZWA Gervais, yavuze ko urwibutso rwa Nkanka rufite umwihariko w’uko nta myambaro y’abishwe yabonetse, kuko abicanyi babamburaga imyenda nyuma yo kubica. Yagaragaje ko habonetse gusa amashapule ane.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, SINDAYIHEBA Phanuel, yashimye ubutwari bw’ingabo zari iza RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside, anasaba Abanyarwanda kongera kubaka ubumwe n’ubuvandimwe byasenyutse.

UMUYOBOZI W’AKARERE KA RUSIZI, SINDAYIHEBA PHANUEL

Yagize ati: “Jenoside yasenye isano muzi y’Abanyarwanda, Ubusanzwe umuturanyi yafashaga undi, kera wasigiraga abana umuturanyi akabamenya, wateka wahisha mbere ukagaburira abana b’umuturanyi, umunyarwanda yakamiraga undi akamutabara, akamubera aho atari ariko ibyo byose byarasenyutse.

Tugomba guharanira kongera kubaka iyo sano Abanywarwanda duhuriyeho.”

Yanagarutse ku buryo Jenoside yaranzwe no kwicirwa ahari hitezwe ubuzima, nko mu nsengero mu mashuri no kwa muganga, agaragaza ko ari umwe mu mwihariko yayo.

UMWEPISKOPI WA DIYOSEZI YA CYANGUGU, NYIRICYUBAHIRO MUSENYERI EDOUARD SINAYOBYE ARI KUMWE UMUYOBOZI W’AKARERE KA RUSIZI, SINDAYIHEBA PHANUEL

Ku ruhande rw’amadini, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu, Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard SINAYOBYE yavuze ko Kiliziya ikomeje gufasha abarokotse gukira ibikomere no gufasha abagize uruhare muri Jenoside gusaba imbabazi, hagamijwe kubaka ubumwe n’urukundo.

Urwibutso rwa Nkanka rushyinguyemo imibiri 537 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 , abenshi bakaba bariciwe aho bari bahungiye, barimo abaturutse mu bice bya Munyove, Isha, Cyibumba, Nkanka na Rusunyu.

URUBYIRUKO RWAJE MU GIKORWA CYO KWIBUKA KU NSHURO YA 32 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI 1994 CYABEREYE KU NKAKA

Muri iki gihe cyo kwibuka, hanemejwe amakuru ko kuwa 14 Mata 2026, habonetse indi mibiri itandatu y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu Murenge wa Gihundwe, akagari ka  Shagasha, igaragajwe n’uwitwa Kalisa Callixte wavuze ko yahashyinguye abo mu muryango we barimo abana babiri n’umugore we bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994, akaba yarabashyinguye abifashjwemo n’abasirikari bari muri Minuar bakomokaga muri Ethiopia gusa akavuga ko atahibukaga neza ku buryo yaharangira umuntu.

Iki gikorwa cyasize ubutumwa bukomeye bwo gukomeza kubungabunga amateka, guharanira ubumwe n’ubwiyunge, no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

UMWANDITSI: ANDRE KAGWA MWENEDATA /PACISTV/RUSIZI

Samuel Habumugisha ufite ubumuga bwo kutabona wabaye uwa mbere mu gihugu mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye yahembwe n’Akarere ka Nyaruguru.

Samuel Habumugisha, ufite ubumuga bwo kutabona, yabaye uwa mbere mu gihugu mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo, agira amanota 93%. Intsinzi ye yashimishije umuryango we n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, bwamushimiye bunasaba ababyeyi kudapfukirana impano z’abana bafite ubumuga. Samuel Habumugisha, ukomoka mu Karere ka Gicumbi, yatangiye kugira ubumuga bwo kutabona afite imyaka igera kuri itatu. Yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Kigo cya Education Institute for Blind