danahammofficial juicyjoycey onlyfans
Umuyobozi w’Intara y’amajyepfo Kayitesi Alice, arashishikariza Urubyiruko rw’abana b’abakobwa bo mu karere ka Muhanga, gutinyuka bakitabira gukora imirimo itandukanye bakoresha amahirwe bashyiriweho, bakareka guhora bategereje gusaba.

Urubyiruko rw’Abakobwa rurasabwa gukoresha amahirwe rwahawe
Benimana Claudette ni umwe mu rubyiruko rwitabiriye urugerero uvuga ko kuri ubu nta mukobwa ukwiye kwitinya kuko n’imirimo yari yarahariwe abahungu n’abakobwa basigaye bayikora.
Ati:”Icyo nakubwira ni uko njyewe nabwira Abakobwa bagenzi banjye ko bakwiye kuva mu icuraburindi, bagatinyuka gukora kugirango babashe kwiteza imbere ntawe bategeye amaboko, kuko igihugu cyaduhaye amahirwa atandukanye, kugeza ubwo dutinyutse no gukora imirimo yitwaga iya abahungu”.
Turebimana Marie Reine nawe ni umwe mu rubyiruko rwitabiriye urugerero rwarangije amashuri yisumbuye, avuga ko ashishikariza abakobwa bagenzi be gutinyuka bagakora aho gutegereza gusaba ikintu cyose.
Ati: “Nize ubwubatsi kandi nabonye amanota yo kujya muri kaminuza kwiga ishami rya civil engineering, kandi kera byigwaga n’abahugungu gusa, ariko kubera amahirwe twahawe n’igihugu cyacu dusigaye twiga tugakora ibyitirirwaga abahungu, ku buryo nta mukobwa ukwiye kwitinya ahubwo tugakangukira gukora”.

Urubyiruko rwihangiye imirimo
Ibyo bavuga bishimangurwa n’Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, uvuga ko nta mukobwa ukwiye kwitinya kuko igihugu cyamuhaye amahirwe.
Aragira ati: ” Nibyo rwose Abakobwa nibatinyuke barashobiye kuko igihugu cyabahaye amahirwe atandukanye bakwiye kwitaho bakayabyaza umusaruro, rero nababwira ko bakwiye kwitabira umurimo ntawo basuzuguye cyangwa ngo bategereze gusaba aho gukora”.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice arikumwe n’urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye mu rugerero, akaba yongera kwibutsa urubyiruko rw’abana b’abakobwa, ko bakwiye kureka imyumvire yo kumva ko badashoboye ngo bategereze gutega amaboko basaba, kuko igihugu cyabashyiriye ho amahirwe yo gukora bakiteza imbere ntawe bategeye amaboko.
UMWANDITSI: Aimable UWIZEYIMANA/PACIS TV /MUHANGA