kaitlyn krems onlyfans leaks Suki Chan
Ikibazo cy’ibura ry’akazi ku rubyiruko n’ikibazo kitavugwaho rumwe na benshi,kuko bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na pacis tv bavuga ko iyo ukuye amaboko mu mufuka ugakora udacitse intege utera imbere nta kabuza.
Gatete Yves ukora mu gukata amatike y’indege, aragira inama urubyiruko rugenzi rwe, gushakisha amafaranga badacika intege
Ati “icyo nabwira urubyiruko ,gushaka amafaranga ntago birangira, mu gihe ugifite ubuzima uba ugomba gukora”.

GATETE YVES URUBYIRUKO RWAGANIRIYE NA PACISTV
Keza teta ni umwe mu rubyiruko rwitinyutse rukumva ko rushoboye nyuma yo kwiga amasomo y’igihe gito mu bijyanye n’ubukerarugendo kuri ubu akaba afite akazi mubyo yize, ibyo aheraho asaba bagenzi be kwitinyuka bagakora, bakirinda kumva ko bazabona akazi batanze ruswa.
Ati “Icyo nabwira abakobwa bagenzi banjye ni uko bagomba kwitinyuka kandi ntibakagendere kuri ruswa bavuga ngo, uyu muntu arampa akazi bigendeye kuri iki ni iki”.

KEZA TETA URUBYIRUKO RWATINYUTSE RUKUMVA KO RUSHOBOYE
INTWARI INNOCENT Ni rwiyemezamirimo washinze kampani yitwa IMENA TOUR AND TRAVEL AGENCY, ikata amatike y’indege,igatanga ubwishingizi bw’ingendo zo mu kirere, ndetse bakanafasha abantu kubona viza zo mu bihugu bitandukanye,
aho ifite ikicaro mu mujyi wa Kigali.
INTWARI INNOCENT avuga ko gushaka ari ugushobora nta gikwiye kubatera ubwoba.

INTWARI INNOCENT RWIYEMEZAMIRIMO WASHINZE KAMPANI IMENA TOUR AND TRAVEL AGENCY IKATA AMATIKE Y’INDEGE
Ati” Ndahamya ko mu gihe ufite ubushobozi n’ubushake nta wakwima akazi bityo urubyiruko rukwiye gutinyuka rugakora kuko nanjye naratinyutse nihangira umurimo, kuri ubu nkaba mfite kampani ikata amatike y’indege, inatanga ubwishingizi bw’ingendo zo mu kirere n’ibindi, nkaba nkoresha urubyiruko rutandukanye.
Naboneraho, gusaba abanyarwanda bari mu bihugu by’amahanga, kuza kubaka igihugu cyabo, kuko ari igihugu cyiza cyo gushoramo imari, njyereranyije n’ibindi bihugu nabayemo”.

IMENA TOUR AND TRAVEL AGENCY COMPANY YA INTWARI INNOCENT IKORESHA URUBYIRUKO RUTANDUKANYE
Ni ibintu kandi umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Perezida PAUR KAGAME adahwema kwibutsa urubyiruko, aho arubwira ko rugomba kwikuramo imyumvire yuko badashoboye bakagerageza ibintu byinshi bitandukanye bimwe byakwanga ntibacike intege ahubwo bakagerageza n’ibindi kugeza bageze kucyo bashaka.
Ati ” Abantu bato mubanze muvane mu mitwe yanyu ibintu byo kwiheba no kumva ko mudashoboye, hoya urashoboye bigerageze, byange wagerageje, ubanze ugire uwo mutima wo kumva ushaka kugerageza gukora ikintu.
Kikunanire, byinshi bizananirana, ariko cya kintu cyo gukomeza kugerageza, nikinanirana ugerageze n’ikindi, uzagira icyo ushobora.
Aho ni ho hambere urubyiruko rukwiye guhera mu byo rwubaka n’ibyo rwiyubakamo, no mu mashuri mujyamo mujye muyajyamo mufite ibyo bitekerezo, byo kumva ko, ugiye mu ishuri gushaka ubumenyi. Ibintu byose bishoboka, mpaka ugeze ku rwego rwo hejuru”.

NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBURIKA Y’U RWANDA PAUR KAGAME MU IHURIRO RY’URUBYIRUKO
Ni mu gihe Ibarura Rusange ry’Abaturage ryakozwe mu Rwanda mu mwaka wa 2022 ryagaragaje ko abanyarwanda bangana na miliyoni eshatu ari urubyiruko aho bari mu kigero cy’imyaka 16-30 mu gihe iryo barura rusange ryagaragaje ko muri icyo gihe igipimo cy’ubushomeri cyari kuri 14.9%.
Aline MUSHIMIYIMANA /PACISTV /KIGALI