Kuri uyu wa 2 Nzeri 2026, Kiliziya Gatolika mu Rwanda irizihiza isabukuru y’imyaka 64 y’amavuko ya Musenyeri Vincent Harolimana, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri. Yavutse ku wa 2 Nzeri 1962, i Mpembe, muri Paruwasi ya Mubuga, muri Diyosezi ya Nyundo.

Musenyeri Harolimana yize amashuri abanza n’ayisumbuye muri Petit Séminaire Saint Pie X de Nyundo, nyuma ajya muri Seminari Propedeutike ya Rutongo kuva mu 1983 kugeza mu 1984. Kuva mu 1984 kugeza mu 1990, yize Filozofiya na Tewolojiya muri Grand Séminaire Saint-Charles de Nyakibanda, aho yabonye impamyabumenyi ya Tewolojiya.

Ku wa 8 Nzeri 1990, yahawe ubupadiri bwa Diyosezi ya Nyundo na Papa Yohani Pawulo wa II, ubwo yari mu ruzinduko rw’Apostolique mu Rwanda. Nyuma y’ubupadiri, yabaye Vikaire muri Paruwasi ya Gisenyi kuva mu 1990 kugeza mu 1993.

Kuva mu 1993 kugeza mu 1999, Musenyeri Harolimana yize muri Pontifical Gregorian University i Roma mu Butaliyani, ahakura impamyabumenyi y’ikirenga, Doctorate mu Tewolojiya Dogmatika. Nyuma yagarutse mu Rwanda, akomeza imirimo y’ubwigisha n’ubuyobozi muri Seminari Nto ya Mutagatifu Piyo wa X i Nyundo, ndetse anigisha Tewolojiya Dogmatika muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda na INES Ruhengeri.

Ku wa 31 Mutarama 2012, Papa Benedigito wa XVI yamushyizeho nk’Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, asimbura Musenyeri Kizito Bahujimihigo. Yahawe ubwepiskopi ku wa 24 Werurwe 2012, ayobowe na Musenyeri Alexis Habiyambere, wari Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo.

Kuva icyo gihe, Musenyeri Vincent Harolimana amaze imyaka isaga 14 ayoboye Diyosezi ya Ruhengeri, akomeza umurimo wo kuyobora abakristu, guteza imbere ivugabutumwa no guteza imbere ubuzima bwa Kiliziya muri Diyosezi. Intego ye y’ubwepiskopi ni “Vidimus Stellam eius”, bisobanuye ngo “Twabonye inyenyeri ye.”
Ku isabukuru ye y’imyaka 64, abakristu n’abayobozi ba Kiliziya bakomeje kumwifuriza umugisha, ubuzima bwiza n’imbaraga mu gukomeza umurimo w’Imana.
Yanditswe na MUCYO CYIZERE Patience/Pacis TV Kigali