Skip to main content

Pacis TV

Kibeho: Abakora ingendo nyobokamana basabwa kwishimira ibyiza Imana ikorera abandi

Abakorera ingendo nyobokamana i Kibeho bavuga ko mu nyigisho bahahererwa no mu ngabire bahavoma, harimo kwirinda kugirira ishyari abandi, ahubwo umuntu akishimira ibyiza Imana imukorera n’ibyo ikorera bagenzi be, kuko buri wese agira umugisha ahabwa na yo.

Marie Louise Dusabimana, Umukristu wo muri Arkiyediyosezi ya Kigali.

Marie Louise Dusabimana, Umukristu wo muri Arkiyediyosezi ya Kigali, avuga ko urugendo nyobokamana akorera i Kibeho rumuhesha ingabire zitandukanye, zirimo no kumufasha gutsinda ishyari no kwishimira ibyiza Imana ikorera abandi.

Avuga ko mu byo akura muri uru rugendo harimo ingabire yo kwihangana no gutegereza yizeye ibyiza Imana imuteganyiriza, cyane cyane mu gihe aba ayisaba kumusubiza ibyifuzo bye.

Ati: “Kibeho mpakura ingabire zitandukanye, harimo no kwihangana no kwiringira Imana. Ibi binyigisha kwishimira ibyiza Imana ikorera abandi, aho kubagirira ishyari.”

Aba bakristu bavuga ko ihumure babonera i Kibeho ribafasha gutegereza bihanganye ibyo Imana ibateganyiriza, bityo bakabasha no kwishimira amahirwe n’imigisha Imana iha bagenzi babo.

Padiri Boniface Ndikubwimana, ukorera ubutumwa ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho, asaba abakristu bahakorera ingendo nyobokamana kurangwa no kwirinda ishyari, kuko rishobora gutuma umuntu atabona ibyiza Imana imukorera.

Ati: “Ishyari ni umuturanyi mubi uhuma amaso umuntu, akabura ubushobozi bwo kubona no kwishimira ibitangaza n’ibyiza Nyagasani amukorera.”

Padiri Boniface Ndikubwimana, ukorera ubutumwa ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho.

Padiri Ndikubwimana avuga ko abakristu bakwiye kurangwa no gushimira Imana no kwishimira ibyo ibakorera, ndetse no kwishimira ibyiza ikorera bagenzi babo.

Ati: “Tugomba kurangwa no gushimira no kwishimira ibyo Nyagasani adukorera mu buzima bwacu no mu bw’abandi.”

Mu butumwa Bikira Mariya Nyina wa Jambo yatanze i Kibeho, abunyujije mu bana batatu b’abakobwa yabonekeye bigaga mu ishuri ryisumbuye ry’i Kibeho, ubu ryitiriwe Nyina wa Jambo, GS Mère du Verbe, harimo no gushishikariza abantu kwirinda inzangano n’amashyari kuko bisenya umuryango mugari.

Bityo ko aho kugira ngo abantu barangwe n’ishyari cyangwa inzangano, ahubwo basabwa kurangwa n’urukundo ruzira uburyarya, bakishimira ibyiza Imana ikorera buri wese.

J.Bosco MBONYUMUGENZI/ Pacis TV, i Kibeho.

Samuel Habumugisha ufite ubumuga bwo kutabona wabaye uwa mbere mu gihugu mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye yahembwe n’Akarere ka Nyaruguru.

Samuel Habumugisha, ufite ubumuga bwo kutabona, yabaye uwa mbere mu gihugu mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo, agira amanota 93%. Intsinzi ye yashimishije umuryango we n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, bwamushimiye bunasaba ababyeyi kudapfukirana impano z’abana bafite ubumuga. Samuel Habumugisha, ukomoka mu Karere ka Gicumbi, yatangiye kugira ubumuga bwo kutabona afite imyaka igera kuri itatu. Yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Kigo cya Education Institute for Blind