
ABANYESHURI BIGA IMYUGA ITANDUKANYE MU KIGO CYA FATHER RAMON KABUGA TSS
BYIRINGIRO JEAN Paul Umubanyeshuri uhagarariye abandi, avuga ko bafite intego yo gukurikiza impanuro n’umushumba wa Diyosezi ya KABGAYI, ubundi bagafatira urugero kuri Padiri Ramon washinze ishuri ryabo.
Ati: “Icyo navuga ni uko impanuro z’umushumba wacu, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, twe nk’abanyeshuri bo kwa Father Ramon, tugiye kuzigenderaho tukaba abantu bashoboye kandi bashobokeye n’abandi, ubundi tugafatira urugero kuri Padiri Ramon washinze ishuri ryacu turangwa n’urukundo , tugaharanira kuba inyangamugayo”.

UMUTAMBAGIRO W’ABASASERIDOTI KU MUNSI MUKURU W’ISHURI RYA FATHER RAMON KABUGA TSS
Musemyeri Balthazar Ntivuguruzwa Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, avuga ko nk’abanyeshuri bakwiye kwiga bashaka ubuhanga buherekejwe n’indangagaciro zo kuba inyangamugayo.
Ati: “Banyeshuri nimube abahanga kandi mube inyangamugayo, kuko isi ikeneye abahanga bafite indangagaciro z’ubunyangamugayo, bafite urukundo baharanira gufasha n’abandi nimwirinde rero ubuhanga butarimo gukunda Imana kuko burasenya”.

UMUSHUMBA WA DIYOSEZI YA KABGAYI NYIRICYUBAHIRO MUSENYERI BALTHAZAR NTIVUGURUZWA
Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, asaba abanyeshuri, abarezi n’abandi bafite aho bahurira n’ibikorwa bya Padiri Ramon washinze iri shuri rya Father Ramon Kabuga T.S.S, kumwibuka batera ikirenge mucye baharanira kwita kubandi by’umwihariko batishoboye.
Kwizihiza umunsi mukuru w’ishuri rya Father Ramon Kabuga Tss, hakaba habayemo n’igikorwa cyo kujya gushyira indabyo kumva ishyinguyemo Padiri Ramon washinze iri shuri umaze imyaka 24 yitabye Imana.
UMWANDITSI:AIMABLE UWIZEYIMANA/PACISTV/KABGAYI
ANDI MAFOTO



