
ABANYESHURI BATANDUKANYE MU BIGO BY’AMASHURI BYO MURI DIYOSEZI YA KABGAYI BAHAWE IBIHEMBO
UWIDUHAYE Doracas Umunyeshuri uhagarariye abandi wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Ruhango Catholique, avuga ko ababyeyi bakwiye gushyigikira abana mu myigire yabo.

UWIDUHAYE DOROCAS UMUNYESHURI UHAGARARIYE ABANDI
Ati: “Babyeyi bacu turabasaba ko mudushyigikira mu myigire yacu, kandi mukadukurikirana mu burere kuko mutatubaye hafi ntago twabasha kwiga neza, ndetse n’uburere mwaduhaye ntago twabasha kubwitaho, na cyane ko gufasha umwana kwiga atari ukumuha ibikoresho nk’amakaye n’imyambaro gusa, ahubwo ari ukumuba hafi mu myigire ye”.

KAYITARE JACQUELINE UMUYOBOZI W’AKARERE KA MUHANGA
Kayitare Jacqueline umuyobozi w’akarere ka Muhanga, avuga ko Akarere ka Muhanga mu mitsindire y’abanyeshuri umwaka ushize wa 2024-2025, itagenze neza bityo agasaba ubufatanye bw’ ababyeyi, abarezi n’abandi bafite aho bahurira n’imyigire y’Abana, mu gufasha abana kwitegura neza ibizamini bya Leta.

UMUYOBOZI W’AKARERE KA MUHANGA AHEMBA ABANYESHURI BAHIZE ABANDI
Ati: “rero umwaka ushize imitsindire y’abana mu karere kacu ka Muhanga ntago yadushimishije, ndetse kandi n’ibigo bya Diyosezi ya Kabgayi nabyo birimo aho abana bagize amanota make mu bizamini bya Leta, Rero mureke dufatanye habeho ubufatanye bwacu twese haba ababyeyi, haba abarezi n’abandi bafite aho bahurira n’imyigire y’abana bacu, tubategure neza bityo bazakore ibizamini bya leta bisoza umwaka biteguye neza”.

MGR BALTHAZAR NTIVUGURUZWA UMUSHUMBA WA DIYOSEZI YA KABGAYI AHA UMUGISHA AMATURO Y’ABANYESHURI
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yizeza Abanyeshuri ko ijwi ryabo risaba Ababyeyi, abarezi n’abayobozi kubashyigikira mu myigire yabo ryumvikanye.

ABANYESHURI BITWAYE NEZA BO MU BIGO BY’AMASHURI BYA DIYOSEZI YA KABGAYI BAHAWE IBIHEMBO
Ati: “Bana bacu nagira ngo mbabwire ko ijwi ryanyu ridusaba kubashyigikira, ridusaba kubatega amatwi twaryumvifise ndetse twiyemeje kubashyigikira mu myigire yanyu, tukabaherekeza muri byose kugira ngo mukomeze kujya mbere haba mu burere haba mu burezi, bityo muzabashe no gukora neza mu gihe cy’ejo hazaza”.

NI IBIRORI BYARANZWE NO KWEREKANA UMUCO NYARWANDA
Icyumweru cy’uburezi Gatolika uyu mwaka kikaba gifite insanganyamatsiko, igira iti “NDERA NEZA, NKURE NEZA, NKORE NEZA”.
Iyi nsanganyamatsiko ikaba ari yo Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi aheraho yibutsa ababyeyi, abarezi kimwe n’izindi nzego zitandukanye, ko uburere n’uburezi bw’abana bukwiye kwitabwaho, mu rwego rwo kurema umuntu w’ejo hazaza ushoboye kandi ushobotse.
UMWANDITSI:AIMABLE UWIZEYIMANA /PACIS TV/KABGAYI
ANDI MAFOTO




