Skip to main content

Pacis TV

Kabgayi: Abanyeshuri barasaba ababyeyi kubashyigikira mu myigire yabo

Mu gihe bizihizaga icyumweru cy’uburezi Gatolika muri Diyosezi ya Kabgayi kuwa Gatandatu Taliki 9 Gicurasi 2026, abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri Gatolika byo muri Diyosezi ya Kabgayi bavuga ko ababyeyi bakwiye kubashyigikira mu myigire yabo ntibabatererane, kuko kwiga kwabo batabikora bonyine badashyigikiwe n’ababyeyi.

ABANYESHURI BATANDUKANYE MU BIGO BY’AMASHURI BYO MURI DIYOSEZI YA KABGAYI BAHAWE IBIHEMBO


UWIDUHAYE Doracas Umunyeshuri uhagarariye abandi wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Ruhango Catholique, avuga ko ababyeyi bakwiye gushyigikira abana mu myigire yabo.

UWIDUHAYE DOROCAS UMUNYESHURI UHAGARARIYE ABANDI

Ati: “Babyeyi bacu turabasaba ko mudushyigikira mu myigire yacu, kandi mukadukurikirana mu burere kuko mutatubaye hafi ntago twabasha kwiga neza, ndetse n’uburere mwaduhaye ntago twabasha kubwitaho, na cyane ko gufasha umwana kwiga atari ukumuha ibikoresho nk’amakaye n’imyambaro gusa, ahubwo ari ukumuba hafi mu myigire ye”.

KAYITARE JACQUELINE UMUYOBOZI W’AKARERE KA MUHANGA

Kayitare Jacqueline umuyobozi w’akarere ka Muhanga, avuga ko Akarere ka Muhanga mu mitsindire y’abanyeshuri umwaka ushize wa 2024-2025, itagenze neza bityo agasaba ubufatanye bw’ ababyeyi, abarezi n’abandi bafite aho bahurira n’imyigire y’Abana, mu gufasha abana kwitegura neza ibizamini bya Leta.

UMUYOBOZI W’AKARERE KA MUHANGA AHEMBA ABANYESHURI BAHIZE ABANDI

Ati: “rero umwaka ushize imitsindire y’abana mu karere kacu ka Muhanga ntago yadushimishije, ndetse kandi n’ibigo bya Diyosezi ya Kabgayi nabyo birimo aho abana bagize amanota make mu bizamini bya Leta, Rero mureke dufatanye habeho ubufatanye bwacu twese haba ababyeyi, haba abarezi n’abandi bafite aho bahurira n’imyigire y’abana bacu, tubategure neza bityo bazakore ibizamini bya leta bisoza umwaka biteguye neza”.

MGR BALTHAZAR NTIVUGURUZWA UMUSHUMBA WA DIYOSEZI YA KABGAYI AHA UMUGISHA AMATURO Y’ABANYESHURI

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yizeza Abanyeshuri ko ijwi ryabo risaba Ababyeyi, abarezi n’abayobozi kubashyigikira mu myigire yabo ryumvikanye.

ABANYESHURI BITWAYE NEZA BO MU BIGO BY’AMASHURI BYA DIYOSEZI YA KABGAYI BAHAWE IBIHEMBO

Ati: “Bana bacu nagira ngo mbabwire ko ijwi ryanyu ridusaba kubashyigikira, ridusaba kubatega amatwi twaryumvifise ndetse twiyemeje kubashyigikira mu myigire yanyu, tukabaherekeza muri byose kugira ngo mukomeze kujya mbere haba mu burere haba mu burezi, bityo muzabashe no gukora neza mu gihe cy’ejo hazaza”.

NI IBIRORI BYARANZWE NO KWEREKANA UMUCO NYARWANDA

Icyumweru cy’uburezi Gatolika uyu mwaka kikaba gifite insanganyamatsiko, igira iti “NDERA NEZA, NKURE NEZA, NKORE NEZA”.

Iyi nsanganyamatsiko ikaba ari yo Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi aheraho yibutsa ababyeyi, abarezi kimwe n’izindi nzego zitandukanye, ko uburere n’uburezi bw’abana bukwiye kwitabwaho, mu rwego rwo kurema umuntu w’ejo hazaza ushoboye kandi ushobotse.

UMWANDITSI:AIMABLE UWIZEYIMANA /PACIS TV/KABGAYI

ANDI MAFOTO

Samuel Habumugisha ufite ubumuga bwo kutabona wabaye uwa mbere mu gihugu mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye yahembwe n’Akarere ka Nyaruguru.

Samuel Habumugisha, ufite ubumuga bwo kutabona, yabaye uwa mbere mu gihugu mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo, agira amanota 93%. Intsinzi ye yashimishije umuryango we n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, bwamushimiye bunasaba ababyeyi kudapfukirana impano z’abana bafite ubumuga. Samuel Habumugisha, ukomoka mu Karere ka Gicumbi, yatangiye kugira ubumuga bwo kutabona afite imyaka igera kuri itatu. Yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Kigo cya Education Institute for Blind