Iri soko riherereye mu Kagari ka Kigeme, Umurenge wa Gasaka, rikaba rikorerwamo n’abantu basaga ibihumbi bibiri barimo abaturage bo muri uwo murenge ndetse n’impunzi z’abanye Congo zicumbikiwe mu nkambi ya Kigeme.

DUSHIMIMANA JANVIERRE UMWE MU BAKORERA UBUCURUZI BW’INKWETO N’IMYENDA MU ISOKO RYA KIGEME
Abacuruzi barikoreramo bavuga ko mbere bagikorera mu isoko ritubakiye ryaje no gushya rifashwe n’inkongi y’umuriro, byabateje ibihombo bikomeye.
Banavuga ko no mu gihe cy’imvura ibicuruzwa byabo byanyagirwaga bikangirika ubundi bakajya no kubyugamisha mu baturage bahaturiye hakiyogera ho n’izuba ryinshi ryangizaga ibyo bacuruza.

ISOKO RYA KIGEME ABACURUZI BAVUGA KO RYAJE GUFATWA N’INKONGI Y’UMURIRO
Abacururiza mu isoko rya kijyambere bavuga ko ubu bakorera mu isoko ry’amagorofa kandi ryubakiye bikaba bibafasha gukora neza, no kubona inyungu zibafasha guteza imbere imiryango yabo.
Gusa bamwe muri abo bacuruzi bagaragaza ko hakiri ikibazo mu gice cyo hejuru cy’isoko, aho bavuga ko iyo imvura iguye amahuhwezi cyangwa amashashi yinjira aho bakorera agatosa ibicuruzwa byabo.

ABACURURIZA MU GICE CYO HEJURU BEMEZA KO IYO IMVURA IGUYE AMAHUHWEZI ABANGIRIZA IBYO BACURUZA
Basaba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe kubafasha gukemura icyo kibazo kugira ngo bakomeze gukorera ahantu hatekanye kandi haboneye ibikorwa by’ubucuruzi bwabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand NIYOMWUNGERI, yavuze ko ubuyobozi bw’akarere buzi icyo kibazo kandi buri gushaka uburyo bwo kugikemura mu buryo burambye.

UMUYOBOZI W’AKARERE KA NYAMAGABE, HILDEBRAND NIYOMWUNGERI
Yagize ati: “Ririya soko rya Kigeme ubundi ntabwo riruzura, igice cyaryo cyo hejuru tuzongeraho indi nyubako.
Abarikoreramo rero nababwira ko dufite gahunda yo kuryubaka rikuzura neza, abakorera mu gice cyo hejuru bagaragaza ikibazo cy’ibicuruzwa byabo bigerwaho n’amahuhwezi mu gihe cy’imvura, kizahita gikemuka.”

ISOKO RYA KIGEME ABACURUZI BACURURIZAGAMO BATARUBAKIRWA IRIGEZWEHO
Isoko rya Kigeme rihuriramo abaturage batuye hafi y’inkambi ya Kigeme ndetse n’impunzi z’abanye Congo ryubatswe na Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2023 hagamijwe gufasha impunzi n’abaturage bahaturiye gukorera ubucuruzi ahantu hatekanye harinda ibicuruzwa kwangizwa n’imvura cyangwa izuba, ndetse no kubafasha kubona inyungu zibateza imbere.
PACIS TV : NYAMAGABE