Skip to main content

Pacis TV

Inkuru y’abagande bahamya ko Kibeho ari ubutaka baboneyeho umugisha

Abagande barahamagarira abantu gusura kibeho no kuhakorera urugendo nyobokamana

Bamwe mu bagande bakunze gukorera ingendo nyobokamana i Kibeho bavuga ko bahamagarira abandi benshi kugana aka gace gatagatifu, kuhatura ibyifuzo byabo no kwiyambaza Bikira Mariya.

Aba bakirisitu bavuga ko Kibeho ari ahantu bahavana impinduka mu buzima bwabo, haba mu buryo bwa Roho ndetse no mu buzima busanzwe. Bamwe bavuga ko bakomeje kubona ibisubizo by’ibyo basengeye.

Irene Aheisibwe ni umwe mu bagize itsinda ry’abagande bari i Kibeho muri iki cyumweru, aho bari mu rugendo nyobokamana rwo gusenga no gutura ibyifuzo byabo imbere y’Umubyeyi Bikira Mariya.

Mu kiganiro yagiranye na Pacis TV, yavuze ko igihe cyose abonye akanya ahitamo gukora urugendo rujya i Kibeho, kuko afite ubuhamya bw’ibyo yahaboneye.

Mu byo avuga ko ya haronkeye, harimo gukira uburwayi bwari bwaratumye atabasha guhagarara neza ndetse no kubona akazi yari yarasabye mu isengesho.

Ati“Ndishimye kuba ndi hano i Kibeho, ku butaka Umubyeyi wacu Bikira Mariya yigaragarijeho. Twaje hano mu rugendo nyobokamana no gushimira Imana.

Kibeho ni ahantu mfite ubuhamya bwinshi bw’ibyo nahaboneye. Nigeze kuza hano meze nabi, ku buryo ntashoboraga no guhagarara. Ubu meze neza nk’uko mubibona, kandi ndashimira Imana yangaruriye ubuzima.

Naje kandi gusengera abana banjye, ubu bameze neza. Nigeze no kuza hano nsengera akazi, kandi narakabonye, ndetse ni akazi keza kandi nshimishijwe na ko.

Ni yo mpamvu mfite ubuhamya bwinshi bujyanye no guhinduka mu buryo bwa Roho ndetse n’ibifatika nabonye kubera Imana.”

Betty Namusoke Mutebi wo muri Archidiosezi ya Mbalala na we ari mu bakirisitu bari muri uru rugendo nyobokamana i Kibeho.

Avuga ko Kibeho yahavanye ingabire n’imbaraga zimufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.

Yagize ati“Nezezwa n’abantu bavuga ko nta muntu ushobora kuza i Kibeho ngo asubire mu rugo ntacyo Umubyeyi Bikira Mariya amuhaye.

Naje hano inshuro eshatu mu myaka ibiri. Mu buhamya bwanjye, buri gihe iyo nje hano mpavana imbaraga zinkomeza, nkabasha kunyura nemye mu bibazo byose mpura na byo. Mpavana n’ibyishimo.

Ntabwo nakundaga kuvuga isengesho rya Rozari, nta nubwo nakundaga gusenga niyambaza Umubyeyi Bikira Mariya. Ariko ubu ndabikunda cyane, nshingiye ku byo Umubyeyi Bikira Mariya yampereye hano.

Ni yo mpamvu mpamagarira abantu benshi kuza hano, kuko ari ahantu h’ubuntu bw’Imana, ahantu haduhuza n’ijuru kandi hakaba ahantu umuntu ashobora kuronka imigisha myinshi.”

Nubwo aba bakora ingendo nyobokamana bavuga ku byo bahamya ko bahavana, ubuyobozi bw’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho bwibutsa abahagana ko urugendo nyobokamana  rwonyine rudakwiye gutuma bumva ko ijuru barishyikiriye.

Padiri Jean Marie Vianney Nizeyimana, Umuyobozi wa Roho ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho, asaba abakorera ingendo nyobokamana kuzirikana ko kuba umuntu yageze ahantu hatagatifu byonyine bidahagije.

Avuga ko buri mukirisitu akwiye guha agaciro no kubaha abandi, kugira impuhwe, gusangira n’abandi ndetse no kubaho nta buryarya.

Ati “Bakirisitu murasabwa kugira ukwemera n’ukwizera gukomeye, mu kabaho mu rangwa n’ubutungane kandi mu gakurikiza Ijambo ry’Imana, mu nazirikana inyigisho za Kiliziya.”

Padiri Jean Marie Vianney Nizeyimana, anabibutsa kwirinda abigisha inyigisho z’ibinyoma zishobora kubayobya, ahubwo bagaharanira ubugingo bw’iteka.

Ibi abihuza n’ubutumwa avuga ko Bikira Mariya yagarutseho mu butumwa yatanze i Kibeho, abunyujije ku bo yabonekeye, barimo Alphonsine Mumureke na Nathalie Mukamazimpaka.

Kuri aba bagande, Kibeho si ahantu basura gusa, kuko bavuga ko ari ahantu babona umwanya wo gusenga, gushimira Imana no kongera imbaraga mu rugendo rw’ubuzima

J. Bosco MBONYUMUGENZI/ Pacis TV, i Kibeho..

Samuel Habumugisha ufite ubumuga bwo kutabona wabaye uwa mbere mu gihugu mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye yahembwe n’Akarere ka Nyaruguru.

Samuel Habumugisha, ufite ubumuga bwo kutabona, yabaye uwa mbere mu gihugu mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo, agira amanota 93%. Intsinzi ye yashimishije umuryango we n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, bwamushimiye bunasaba ababyeyi kudapfukirana impano z’abana bafite ubumuga. Samuel Habumugisha, ukomoka mu Karere ka Gicumbi, yatangiye kugira ubumuga bwo kutabona afite imyaka igera kuri itatu. Yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Kigo cya Education Institute for Blind