Skip to main content

Pacis TV

Ecole Sainte Anne de Kigali yatangije umwaka w’amashuri wa 2026/2027 mu Gitambo cya Misa

Mu Ishuri ryitiriwe Mutagatifu Anne rya Kigali, Ecole Sainte Anne de Kigali, hatuwe igitambo cy’ukaristiya cyo gutangiza umwaka w’amashuri wa 2026/2027, mu muhango wahuje abanyeshuri, abarimu n’abakozi b’iri shuri. Iyi Misa yabaye umwanya wo gutangiza umwaka mushya w’amashuri bawushyira mu biganza by’Imana, basaba umugisha n’ubufasha kugira ngo abanyeshuri bazawugiremo umusaruro mwiza mu myigire yabo ndetse […]

Ababikira Inshuti z’Abakene batashye urugo rushya muri Paruwasi ya Nkombo.

Kuri iki cyumweru tariki ya 13/09/2026, Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yatashye anaha umugisha urugo rw’Ababikira Inshuti z’Abakene muri Paruwasi ya Nkombo. Intego y’umuryango w’Ababikira Inshuti z’abakene Bamwe mu bakristu bo muri iyi Paruwasi bavuga ko aba Babikira bazabafasha mu buzima bwa buri munsi no mu gukomeza ukwemera kwabo, cyane […]

Muhanga: Abayobozi b’ibigo by’amashuri bashimiwe ko bazamuye imitsindire mubizamini bya leta

Mu nama yahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu karere ka Muhanga n’ubuyobozi bw’aka karere, igamije kureba uko umwaka ushize w’amashuri wagenze n’imyiteguro y’umwaka w’amashuri uri hafi gutangira wa 2026-2027, abayobozi b’ibigo by’amashuri bashimiwe ko bazamuye imitsindishirize y’abanyeshuri mu bizamini bya leta. Alexie Niyonsaba umuyobozi w’ishuri rya GS Budende. Alexie Niyonsaba Umwe muri aba bayobozi b’ibigo […]

Arsenal irasura Aston Villa mu mukino w’ishiraniro

Arsenal iritegura gucakirana na Aston Villa kuri uyu wa Mbere, tariki ya 31 Kanama 2026, mu mukino w’umunsi wa kabiri wa Premier League uzabera kuri Villa Park. Umukino uratangira saa 20:00 ku isaha y’u Bwongereza. Uyu mukino uraza uhanzwe amaso n’abakunzi ba ruhago, kuko Arsenal yatangiye shampiyona neza itsinda Coventry City ibitego 3-0, mu gihe […]

Emmiliano Martinez Yihaye ikaze ku Kiraro cya Stamford

Emiliano Martínez yatangiye ubuzima bwe bushya muri Chelsea, nyuma yo kuva muri Aston Villa, ndetse ntiyatinze kugaragara mu kibuga mu mukino wa mbere w’ikipe ye nshya. Umuzamu w’Umunya-Argentina uzwi cyane ku izina rya Dibu Martínez, yinjiye muri Chelsea azanye ubunararibonye bwinshi bwo gukina ku rwego rwo hejuru. Martínez yahise ahabwa umwanya wo gukina mu mukino […]

Amajyepfo:Polisi ivuga ko ibyaha byagabanutse ku kigero kiri hejuru nyuma yo guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibikorwa byo kurwanya no kumena ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bizwi cyane ku izina ry’“ibyuma”ndetse n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge  byagize uruhare mu kugabanya ibyaha n’imyitwarire ibangamira umutekano mu Ntara y’Amajyepfo. Ibi byagarutsweho mu bukangurambaga bugamije kurandura burundu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bukomeje gukorerwa mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyepfo, aho inzego zishinzwe umutekano zisaba […]

Byinshi wamenya ku guhura kwa Arkiyepiskopi Gallagher na Yuri Ushakov

Kuri uyu wa gatatu tariki 26 Kanama 2026 mu murwa mukuru w’Uburusiya hateganyijwe kuza kubera ibiganiro biza guhuza , Arkiyepiskopi Paul Richard Gallagher Umunyamabanga wa Vatican ushinzwe Umubano n’Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga aragirana ibiganiro na Yuri Ushakov, Umujyanama wa Perezida wa Federasiyo y’u Burusiya ushinzwe politiki y’ububanyi n’amahanga. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu i […]

Abanyamahanga biyemeje gushyigikira ibikorwa byo kwagura ingoro ya Kibeho.

Urubyiruko rw’Abanyarwanda ndetse na bamwe mu banyamahanga bakunze gukora ingendo nyobokamana i Kibeho bavuga ko biteguye gutanga umusanzu mu kwagura ibikorwa by’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho, kugira ngo uru rugo rw’Umubyeyi Bikira Mariya rurusheho kwakira neza abarugana. Mu rubyiruko rw’abasore n’inkumi bo mu Rwanda, bamwe bavuga ko gahunda yo kwagura ibikorwa by’Ingoro ya Bikira […]

MEXIQUE: Kiliziya Gatolika yibutse abahowe Imana 4 bishwe mu myaka 100 ishize

Ku munsi mukuru wa Bikira Mariya ajyanwa mu ijuru, abakristu basaga 15.000 bateraniye  ahirwa Chalchihuites muri Leta ya Zacatecas mur Mexique mu kwibuka no gusabira  abahowe Imana 4 bishwe mu ntambara yitwa iya  Cristero (Cristero War). Iki gitambo cya Misa kikaba cyaratuwe na Musenyeri Joseph Spiteri intumwa ya Papa muri iki guhugu, igitambo cya Misa […]