Skip to main content

Pacis TV

Amajyepfo: Abaturiye ikiraro cya Mpanda barifuza ko gikorwa

Aimable Uwizeyimana

Abaturiye n’abakoresha ikiraro cya Mpanda giherereye hagati y’uturere twa Ruhango na Muhanga, barifuza ko iki kiraro cyakorwa ku buryo burambye.

Umulisa Jacqueline avuga ko impamvu bifuza ko ikiraro cya Mpanda gikorwa ari uko gikunze kugwamo ibinyaboziga.

Ati: ” Dore impamvu twifuza ko kiriya kiraro cya Mpanda dukoresha gikorwa mu buryo burambye, ni ukubera ko gikunze guteza impanuka ibinyabiziga bikagwamo, dore nk’ejo Imodoka yaraje ibiti biranyerera igwamo ifunga umuhanda yavuyemo saa cyenda”.

Mugenzi we Nsabimana Jean Paul, avuga ko ikiraro cya Mpanda bifuza ko gikorwa kugira ngo cyoroshye urugendo.

Ati: ” Kiriya kiraro cya Mpanda waba uri kuri moto hari igihe uyivaho mukabanza mukambuka, ubwo rero urumva ku mugoroba abajura barabatega. rwose ubuyobozi bukwiye kudufasha kigakorwa na cyane ko bahora baza kugipima”.

Umuyobozi w’intara y’amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko ibiraro byagiye byangirika bizwi ubundi bigiye kugenda bikorwa uko ingengo y’imari izajya iboneka.

Ati:” Icyo navuga ni uko ibiraro biri hirya no hino mu turere byangiritse bizwi ku buryo bizajya bikorwa uko ingengo y’imari izajya iboneka na cyane ko hari bimwe byatangiye gukorwa ku buryo n’aba b’impanda nabo kiriya kiraro kizakorwa”.

Abakoresha ikiraro cya Mpanda bavuga ko ubuyobozi bumaze iminsi buza ku gipima ariko bagategereza ko gikorwa bagaheba, bisaba ko ubuyobozi bushyira imbaraga mu ikorwa ryacyo kuko gufasha cyane cyane abagemurira abarwayi Kubitaro bya Kabgayi, abakorera mu mujyi wa Muhanga na Kabgayi ndetse n’abakorera mu birombe by’amabuye y’agaciro biri mu murenge wa Byimana.

Samuel Habumugisha ufite ubumuga bwo kutabona wabaye uwa mbere mu gihugu mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye yahembwe n’Akarere ka Nyaruguru.

Samuel Habumugisha, ufite ubumuga bwo kutabona, yabaye uwa mbere mu gihugu mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo, agira amanota 93%. Intsinzi ye yashimishije umuryango we n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, bwamushimiye bunasaba ababyeyi kudapfukirana impano z’abana bafite ubumuga. Samuel Habumugisha, ukomoka mu Karere ka Gicumbi, yatangiye kugira ubumuga bwo kutabona afite imyaka igera kuri itatu. Yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Kigo cya Education Institute for Blind