Aimable UWIZEYIMANA

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr Patrice Mugenzi, arasaba abayobora amadini n’amatorero gufasha leta kwamagana inyigisho z’ubuyobe zitangwa n’amwe mu matorero n’amadini atandukanye
Ibi akaba yabigarutseho mu muhango wo kwimika no kwicaza mu ntebe Umwepiscopi mushya wa EAR Diyosezi ya Shyogwe, Revera Pastor Kabayiza Louis.
Bamwe mu batuye akarere ka Muhanga by’umwihariko bavuga ko abayobora abantu mu kwemera Imana bakwiye no kubigisha gukora.
Umwe yagize ati: ” Jyewe icyo nasaba muri rusange abayobozi mu kwemera Imana, icyambere ni ugufasha abantu gukora bakiteza imbere noneho bakabina kubigisha ijambo ry’Imana kuko no muri Bibiriya ngirango handitse ko Roho itura mu mubiri muzima”.
Umwepiskopi mushya wa EAR Diyosezi ya Shyogwe Revera Pastor Kabayiza Louis , avuga ko ibyo bavuga aribyo kandi nawe agiye kwibanda kugufasha mu iterambere.
Ati: ” Nibyo Roho nzima itura mu mubiri muzima. Rero nanjye nibyo ngiye kwitaho cyane cyane mu bikorwa biteza imbere abaturage birimo uburezi ubuzima kwita no kubatishoboye”.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr Patrice Mugenzi we akaba avuga ko abayobora amadini n’amatorero bakwiye gufasha leta kwamagana abigisha inyigisho z’ubuyobe.
Ati: ” Abayobora amadini n’amatorero ni mufashe leta kwamagana inyigisho z’ubuyobe zitangwa na bamwe mu bayobozi b’amatorero usanga babuza abakristu kwivuza, gufata indangamuntu kudatanga ubwisungane mu kwivuza kutarya imyumbati n’ibindi kuko usanga ziyobya abaturage bigatuma badatera imbere”.
Rever Pastor Kabayiza Louis , watorewe kuba Umwepiskopi wa EAR Diyosezi ya Shyogwe,ubusanzwe yari Pasiteri wayoboraga Paruwase ya Butatsinda muri EAR Diyosezi ya Shyogwe, aho asanzwe akora n’umurimo wo kwigisha amaze imyaka irenga 25.

