Skip to main content

Pacis TV

Abanyeshuri b’ishuri ryashinzwe na Diyosezi ya Kabgayi mu karere ka Ruhango basabwe gutsinda

Diyosezi gatolika ya Kabgayi yatangije ishuri rishya ryitiriwe Umushumba mwiza (GS le Bon Pasteur), riherereye muri Paruwasi ya Kinazi mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinazi, Abanyeshuri bimuriwe muri iri shuri bavanwe mu bigo birikikije aho bigaga bacucitse, bakaba basabwe guharanira kugira ubuhanga umutimanama no gutsinda.


ISHURI RISHYA RYITIRIWE UMUSHUMBA MWIZA (GS LE BON PASTEUR) RIHABWA UMUGISHA

Umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye wimuriwe kuri iki kigo cy’amashuri gishya cyaragijwe Umushumba mwiza(GS Le Bon Pasteur), avuga ko aho bigaga bari bacucitse ku buryo batabashaga kwiga neza.
Ati: “Ndashimira ubuyobozi budufashije kuri ubu tukaba tugiye kujya twiga neza, kuko ubusanzwe aho twigaga twari dufite ubucucike ku buryo ku ntebe imwe twicaragaho turi batanu bityo bikatugora gukurikira Mwarimu”.
Mugenzi we nawe avuga ko baruhutse ikibazo cy’ubucucike cyatumaga batiga neza ku buryo kuri ubu bizeye kuzatsinda.
Ati: “Aho twigaga mu ishuri rimwe twabaga tugera kuri 80, byatumaga tutiga neza ku buryo bamwe bavaga mu ishuri, ariko ubu tugiye kwiga twicara ku ntebe turi babiri muri make tuziga neza”.

HATAHWA KU MUGARAGARO ISHURI RYO MU KARERE KA RUHANGO RIRI MURI DIYOSEZI YA KABGAYI 

Sr Marie Domitille umuyobozi w’agateganyo w’iri shuri rishya, avuga ko bagiye gukora cyane, ariko kandi agasaba ko ibibazo bafite byakwitabwaho.

Ati: “Mbere na mbere navuga ko nk’ikigo gishya tugiye gukora cyane dushaka intsinzi, ariko hari ibyo twasaba ko bya kwitabwaho nko kubaka aho abayobozi bakorera kuko ubu dukorera mu cyumba cy’ishuri, mudasobwa na interinete byo gufasha abanyeshuri nabyo birakenewe ko byitabwaho”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango iki kigo cy’amashuri kibarizwamo avuga ko bagiye kuba hafi ubuyobozi bwacyo bugafashwa kugirango kibashe gukora no gutera imbere.

Iri shuri ryaragijwe umushumba mwiza, rikaba kuri ubu ritangiranye abanyeshuri bagera kuri 320, barimo abo mu mashuri abanza kuva muwa mbere kugera mu mwaka wa g atanu n’abo mu mashuri yisumbuye bazanywe bakaba bava mu mwaka wambere kugera mu mwaka wa kabiri.

UMWANDITSI:Aimable UWIZEYIMANA/PACISTV/KAMONYI

ANDI MAFOTO

Samuel Habumugisha ufite ubumuga bwo kutabona wabaye uwa mbere mu gihugu mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye yahembwe n’Akarere ka Nyaruguru.

Samuel Habumugisha, ufite ubumuga bwo kutabona, yabaye uwa mbere mu gihugu mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo, agira amanota 93%. Intsinzi ye yashimishije umuryango we n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, bwamushimiye bunasaba ababyeyi kudapfukirana impano z’abana bafite ubumuga. Samuel Habumugisha, ukomoka mu Karere ka Gicumbi, yatangiye kugira ubumuga bwo kutabona afite imyaka igera kuri itatu. Yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Kigo cya Education Institute for Blind