Skip to main content

Pacis TV

Abanyeshuri bafite intego yo gufatira urugero ku Ntwari z’inyange

Aimable UWIZEYIMANA

Ubwo hizihizwaga umunsi w’intwari z’abana b’inyange kuri uyu wa 18 Werurwe 2024, Abanyeshuri biga mu kigo cy’amashuri cya Nyange bavuga ko bafite umugambi wo kurwanya ikibi n’iyo baba bafatiweho imbunda, umurava bavuga ko bakomora ku butwari bwaranze intwari z’abana b’inyange banze kwitandukanya bagahamya ubumwe kugeza bamwe babizize.

Karabo Vanessa umwe muri aba banyeshuri biga muri icyo kigo cya Nyange avuga ko amateka y’ubutwari bw’intwari z’inyange bigishwa abaremamo ku rwanya ikibi.

Ati: ” Jyewe na bagenzi banjye twiga hano dushingiye ku mateka twigishwa yaranze bagenzi bacu bigaga hano babaye intwari bamwe bakahasiga ubuzima barwanya amacakubiri, natwe twabifatiyeho umugambi wo kurwanya ikibi kabone n’iyo badufatiraho imbunda”.

Dufitimana Edison mugenzi we nawe avuga ko kwigishwa amateka y’ubutwari bw’intwari z’inyange byatumye biremamo umugambi wo kurwanya ikibi.

Ati: ” Uburyo twigishijwe amateka y’ubutwari cyane cyane yaranze bagenzi bacu bigaga hano mu kigo cyacu, byaturemyemo imbaraga n’umuhate byo kurwanya ikibi kabone n’iyo haba hari ibidutera ubwoba”.

Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe intwari impeta n’ Imidari by’ishime Ngarambe Francois Savien, avuga ko ubutwari budakwiye kureberwa gusa mu bikorwa by’intambara no kumena amaraso.

Ati: ” Ubutwari ntago bikwiye kureberwa gusa kubikorwa bigombera kumena amaraso, kuko umuntu ashobora no kuba intwari ateza imbere aho atuye yita kubmuryango we akawufasha gutera imbere”.

Kwizihiza ubutwari bw’abana b’inyange, bikaba bibaye ku nshuro ya 28, intwari z’abana b’inyange zikaba ari 47 aho kuri ziri mu kiciro cy’imena aho kuri ubu abakirigho bagera kuri 39, mugihe 8 bo batakiriho bitabye Imana.

Samuel Habumugisha ufite ubumuga bwo kutabona wabaye uwa mbere mu gihugu mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye yahembwe n’Akarere ka Nyaruguru.

Samuel Habumugisha, ufite ubumuga bwo kutabona, yabaye uwa mbere mu gihugu mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo, agira amanota 93%. Intsinzi ye yashimishije umuryango we n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, bwamushimiye bunasaba ababyeyi kudapfukirana impano z’abana bafite ubumuga. Samuel Habumugisha, ukomoka mu Karere ka Gicumbi, yatangiye kugira ubumuga bwo kutabona afite imyaka igera kuri itatu. Yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Kigo cya Education Institute for Blind