Skip to main content

Pacis TV

Abahereza ba Diyosezi ya Kabgayi mu rugendo nyobokamana i Kibeho.

Abahereza ba Diyosezi ya Kabgayi basabwe gushyira mu bikorwa ubutumwa bwa Kibeho.

Mu rugendo  nyobokamana abahereza bo muri Diyosezi ya Kabwayi bakoreye i Kibeho ku wambere w’iki cyumweru, bamwe muri bo bavuga ko rwabagiriye akamaro gakomeye haba mu kumenya amateka y’amabonekerwa ya Kibeho no mu gukomeza ubuzima bwabo bw’iyobokamana.

Ndikumana Uwase Irene, umuhereza wa Paruwasi Katederali ya Kabgayi

Yavuze ko uru rugendo rwamufashije gusobanukirwa amateka y’amabonekerwa atari azi neza, ndetse rwamwongereye ubushake bwo kurushaho kwitagatifuza.

Yagize ati: “Nk’umuhereza wa Paruwasi Katederali ya Kabgayi, uru rugendo nyobokamana rwamfashije kumenya neza amateka y’amabonekerwa yabereye i Kibeho. Rwanamfashije kwiyemeza gukomeza kwitagatifuza kugira ngo mbe umuhereza unogeye Imana n’abantu. Ntahanye icyemezo cyo kurushaho gukora umurimo wanjye neza no gushyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana.”

Flora Ishimwe, umuhereza wa Paruwasi Katederali ya Kabgayi.

yavuze ko uru rugendo rwamusigiye impamba y’isengesho n’urukundo.

Yagize ati: “Hari byinshi ku mabonekerwa yabereye i Kibeho ntari nzi. Ubu ntahanye ubumenyi, isengesho n’urukundo. Nzaharanira gusengera hamwe n’abandi no kubagaragariza urukundo mu buzima bwa buri munsi.”

Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi.

Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar wakoranye urugendo nyobokamana n’abahereza ba Diyosezi ya Kabgayi i Kibeho. Uru rugendo rwari rugamije gukomeza ukwemera kwabo no kubafasha kurushaho gusobanukirwa ubutumwa bwahawe isi binyuze mu mabonekerwa ya Bikira Mariya i Kibeho.

yasabye abahereza bo muri iyi Diyosezi gushyira mu bikorwa ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho, burimo kwisubiraho, gusenga cyane kandi mu kuri, no kwakirana ukwihanganira imisaraba bahura na yo mu buzima bwa buri munsi.

Musenyeri Ntivuguruzwa yabasabye kandi abahereza gukunda no gukundisha abandi Bikira Mariya, Nyina wa Jambo, anabibutsa ko ubutumwa bwatangiwe i Kibeho bugomba kubabera umurongo ubayobora mu murimo bakorera Kiliziya. Yabashishikarije kandi kuba intumwa zigeza kuri bagenzi babo ubutumwa bw’isengesho, ukwicuza ibyaha, urukundo n’amahoro.

Urugendo nyobokamana i Kibeho rw’abahereza bo muri Diyosezi ya Kabgayi rwitabiriwe n’abahereza basaga 1,001, baturutse muri Paruwasi 31 zigize Diyosezi ya Kabgayi bakaba baherekejwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa , Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi. Uhamya ko bene izi ngendo zifasha urubyiruko rwa Kiliziya gukomera mu kwemera no kurushaho gusobanukirwa inshingano zarwo zo kuba abahamya b’Inkuru Nziza aho batuye n’aho bakorera.

Samuel Habumugisha ufite ubumuga bwo kutabona wabaye uwa mbere mu gihugu mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye yahembwe n’Akarere ka Nyaruguru.

Samuel Habumugisha, ufite ubumuga bwo kutabona, yabaye uwa mbere mu gihugu mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo, agira amanota 93%. Intsinzi ye yashimishije umuryango we n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, bwamushimiye bunasaba ababyeyi kudapfukirana impano z’abana bafite ubumuga. Samuel Habumugisha, ukomoka mu Karere ka Gicumbi, yatangiye kugira ubumuga bwo kutabona afite imyaka igera kuri itatu. Yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Kigo cya Education Institute for Blind