Ababyeyi bo mu Murenge wa Muganza, mu Karere ka Rusizi, barishimira ubuvuzi abana babo bafite ubumuga bahabwa, bavuga ko bwatumye bamwe batangira kugaragaza impinduka nziza ndetse bamwe bakaba baratangiye kugenda.

Ababyeyi bari gutanga imyirondoro y’abana babo.
Aba babyeyi bavuga ko mbere hari abana bagiraga imbogamizi zitandukanye zatumaga batabasha kugenda cyangwa gukora ibikorwa bimwe na bimwe nk’abandi bana, ariko ko ubuvuzi bahabwa bwagiye bubafasha kugira impinduka mu mibereho yabo.

Ni ubuvuzi butangwa nyuma yo gusuzuma umwana, hagamijwe kumenya ubumuga afite no kumugenera serivisi ijyanye n’ibyo akeneye.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Bugarama, Ntakirutimana François Xavier, avuga ko bafatanya na Caritas ya Diyosezi Gatolika ya Cyangugu mu gutanga ubuvuzi ku bana bafite ubumuga. Yasobanuye ko mbere yo gutangira kuvura umwana, abanza gusuzumwa kugira ngo hamenyekane neza ubumuga afite ndetse hanarebwe serivisi zamufasha kugira ubuzima bwiza no guteza imbere ubushobozi bwe.

Ababyeyi bari gupimisha ibiro by’abana babo.
Ku ruhande rw’Akarere ka Rusizi, umukozi ushinzwe ubuzima, Gatera Egide, avuga ko Leta ikomeje gushyira imbere ubuzima bw’Abanyarwanda, by’umwihariko abafite ibibazo by’ubuzima bakeneye ubufasha bwihariye. Yashishikarije abaturage gukomeza ubufatanye no gushyira hamwe imbaraga, kugira ngo hatagira umuntu uhezwa, ahubwo buri wese abone uburenganzira n’amahirwe igihugu gitanga.

Abitabiriye iki gikorwa cyo gusuzumisha abana bafite ubumuga.
Muri iki gikorwa, hasuzumwe abana 80 bafite ubumuga, bose batarengeje imyaka itandatu, bo mu Murenge wa Muganza.Iki gikorwa kigamije kumenya serivisi z’ubuzima buri mwana akeneye, kureba icyakorwa kugira ngo ubuzima bwe burusheho kuba bwiza, ndetse no kumukorera ubuvugizi aho bikenewe. Ababyeyi bavuga ko gukomeza kubona izi serivisi ari ingenzi, kuko zibafasha kubona icyizere cy’uko abana babo bashobora kugira iterambere no kwitabira ibikorwa bitandukanye nk’abandi bana.
Billy Chris Mukeshimana, PACIS TV, mu Murenge wa Muganza.