Skip to main content

Pacis TV

Kabgayi: Abanyeshuri basabwe kugira ishyaka ryo gusura i Kibeho

Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, yasabye urubyiruko rw’abanyeshuri gukomeza kugira ishyaka ryo gusura ubutaka butagatifu bwa Kibeho, aho batura ibyifuzo byabo Umubyeyi Bikira Mariya kandi bakamwigiraho indangagaciro zibayobora mu buzima bwa buri munsi.

I Kibeho hababereye isoko y’amahoro n’ibisubizo.

Bamwe mu bakiristu bo muri Arikidiyosezi ya Kigali bakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho ku Cyumweru tariki ya 10 Gicurasi 2026, bavuga ko bakomeje kuhagirira umugisha bitewe n’uko umubyeyi Bikira Mariya yakira ibyifuzo byabo kandi akabafasha mu bibazo bahura na byo. Aba bakiristu bavuga ko batazahwema kugera i Kibeho gushimira no gutaramira umubyeyi Bikira Mariya kubera […]

Urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwabahinduriye ubuzima

Umuryango wa Ancille RUBAGIRE na Louis NDUWUMWAMI, ukomoka mu Uburundi ariko ukaba utuye mu Ubufaransa, uhamya ko urugendo nyobokamana bakoreye i Kibeho rwababereye isoko y’impinduka zikomeye mu buzima bwabo bwo kwemera no mu mibanire y’urugo rwabo.

Abana ba Centre Scolaire Noël Nyundo bakoze urugendo nyobokamana i Kibeho, bahakura impamba y’uburere n’indangagaciro.

Abana biga mu ishuri ribanza rya Centre Scolaire Noël Nyundo rishamikiye kuri Diyosezi ya Nyundo, riherereye mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bashimira byimazeyo ababyeyi babo n’ubuyobozi bw’ishuri babafashije gukorera urugendo nyobokamana i Kibeho. ABANA BA CENTRE SCOLAIRE NOEL NYUNDO Bavuga ko uru rugendo rwabafashije gusobanukirwa neza amateka y’amabonekerwa yahabereye, ndetse bakahavana impamba y’indangagaciro izabaherekeza […]

Abasuye Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho barahamya ibitangaza bakorewe

Bamwe mu babyeyi bo mu Rwanda n’abakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) barahamya ko bakorewe ibitangaza n’Umubyeyi Bikira Mariya i Kibeho, nyuma yo kumutura ibyifuzo byabo mu masengesho. NZABANITA POLINE ARIGUTANGA ITURO RY’ISHIMWE MU NGORO YA BIKIRA MARIYA I KIBEHO Vestine Nyirandorimana ukomoka mu karere ka Rusizi ariko ubu utuye mu murenge wa […]

Kabgayi: Amasakaramentu si igihembo cy’intungane ahubwo ni ingabire y’ Imana

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Nyiricyubahiro Myr Balthazar Ntivuguruzwa, ubwo yarikumwe n’Abanyeshuri bo mu Rwunge rw’amashuri rwaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Lourde(Group Scolaire de Notre Dame de Lourde Byimana), rwo muri Diyosezi ya Kabgayi mu karere ka Ruhango, bizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Lourde waragijwe ishuri ryabo, avuga ko Amasakaramentu atari igihembo […]