Skip to main content

Pacis TV

Ababyeyi ni ngombwa ko bafatanya n’amashuri mu guteza imbere uburezi bw’abana babo

Icyumweru cy’Uburezi Gatolika muri Diyosezi ya GIKONGORO cyasorejwe muri Paruwasi ya Busanze iri mu murenge wa Busanze Akarere ka NYARUGURU cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Mundere neza, nkure neza, nkore neza.” Cyitabiriwe n’abanyeshuri, abarimu, ababyeyi ndetse n’abayobozi batandukanye bo mu rwego rw’uburezi no muri Kiliziya Gatolika

Kabgayi: Abanyeshuri barasaba ababyeyi kubashyigikira mu myigire yabo

Mu gihe bizihizaga icyumweru cy’uburezi Gatolika muri Diyosezi ya Kabgayi kuwa Gatandatu Taliki 9 Gicurasi 2026, abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri Gatolika byo muri Diyosezi ya Kabgayi bavuga ko ababyeyi bakwiye kubashyigikira mu myigire yabo ntibabatererane, kuko kwiga kwabo batabikora bonyine badashyigikiwe n’ababyeyi.

Abakobwa ba Shangi TSS barakataje mu myuga n’ubumenyingiro

Mu gihe u Rwanda rushyize imbaraga mu guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, abakobwa ntibasigaye inyuma. Mu kigo cya Shangi TSS giherereye mu karere ka Nyamasheke, abakobwa bagaragaza ko bashoboye kandi biteguye kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’Igihugu.

Menya aho umuco wo kwambara imyambaro y’ishuri waturutse n’uko waje gukwira isi yose

Uyu munsi, iyo ugenda hafi y’ishuri iryo ariryo ryose haba mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu bitandukanye, ubona abanyeshuri bambaye imyenda y’ishuri. Ariko se wigeze wibaza aho iki gitekerezo cyavuye. Ese byaciye mu zihe nzira kugira ngo uyu muco ukwire isi yose? Reka turebere hamwe uburyo iki gitekerezo cyatangiye ndetse n’uko cyaje kuba nk’umuco ku isi hose:

Abanyeshuri bakora ingendoshuri bahamya ko bungukiramo byinshi

Abanyeshuri bakora ingendoshuri zishingiye kubyo biga, baravuga ko bahungukira ubumenyi, kuko ngo hari ibyo baba biga mu ishuri batarabonesha amaso yabo, ariko ngo iyo bageze bishyirirwa mu ngiro bibafasha gusobanukirwa kurushaho. ABANYESHURI BIGA  ITANGAZAMAKURU BAKOREYE URUGENDOSHURI KURI PACIS TV   Ibi kandi binashimangirwa n’abayobozi babo bahamya ko iyo umwana ageze ahakorerwa bya bindi yigishijwe bimufasha kwiga […]

Kamonyi: Barashima urubyiruko rwabafashije gukemura ikibazo cy’abana bigaga kure

Ubwo basozaga urugerero rw’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye umwaka ushize wa 2025 mu karere ka Kamonyi, kuri uyu wa mbere, bamwe mu batuye mu murenge wa Rugalika, bavuga ko bashima urubyiruko rwabubakiye ibyumba by’amashuri muri gahunda y’urugerero bikaba bigiye gukemura ikibazo cy’abana bigaga kure. UMUYOBOZI W’AKARERE ARI KUMWE N’ABAFATANYABIKORWA BASHOJE URUGERERO RW’INKOMEZABIGWI IKICIRO CYA 13 Umwe […]

Abakobwa biga ubwubatsi muri G.S Rasaniro TSS bavuga ko imirimo y’imyuga ishoborwa na bose

Abanyeshuri b’abakobwa biga mu ishami ry’ubwubatsi (igifundi) mu kigo cy’urwunge rw’amashuri yisumbuye cya G.S Rasaniro TSS, giherereye mu murenge wa Rusenge, Akarere ka Nyaruguru, bavuga ko kwiga amasomo y’ubumenyi ngiro byabahumuye amaso, bibafasha gusobanukirwa ko imirimo yose ishobora gukorwa n’abahungu n’abakobwa mu gihe bafite ubushobozi n’ubushake. G.S RASANIRO TSS Uwase Clarisse, Niyonsenga Benigne na Umutoni […]

KAMONYI: URUBYIRUKO RURI KU RUGERERO RUFITE IKIZERE CYO KUBYAZA UMUSARURO IMYUGA RURI KWIGISHWA

Urubyiruko rw’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye kuri ubu bari ku rugerero, bavuga ko kuba bari kwigishwa imyuga itandukanye, bizabafasha kwitabira umurimo badategereje gusaba akazi, biturutse ku kuba nyuma y’amasomo bigishijwe mu mashuri makuru kuri ubu bari no kwigishwa imyuga bazajyana ku isoko ry ‘umurimo. ABANYESHURI BARI MU ITORERO BIGA UMWUGA WO GUTUNGANYA AMAFUNGURO Mukamana Diane umwe […]

Rwabuye TSS: Abanyeshuri barasaba bagenzi babo gusigasira umuco nyarwanda

Bamwe mu banyeshuri biga mu kigo cy’amashuri cya Rwabuye TSS, bavuga ko umuco nyarwanda ushobora gutakaza agaciro kawo mu gihe hatabayeho kuwusigasira, bityo ko urubyiruko rufite inshingano zo kwita kuri uyu muco kugirango utazacika cyane ko arirwo Rwanda rw’ejo Hazaza. IKIGO CY’AMASHURI CYA RWABUYE TSS Umuco Nyarwanda ni kimwe mu bintu by’ingenzi bibumbatiye ubumwe n’indangagaciro […]