Skip to main content

Pacis TV

Abaseminari barasabwa kwiga bashyizeho umwete

Musenyeri Jean Bosco Ntagungira  yasabye abanyeshuri biga mu Iseminari Nto ya Karubanda kwiga bashyizeho umwete ndetse no gukoresha igihe cyabo neza kuko bizabafasha mu bihe biri imbere basoje amasono yabo , aboneraho gusaba ababyeyi gukurikirana abana babo. Ni ibirori byabimburiwe n’igatambo cya Misa , yayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Bosco Ntagungira mu guhimbaza umukuru mukuru wa Bikira Mariya Utarasamanywe Icyaha wanaragijwe iri shuri ndetse no kwizihiza isabukuru y’imyaka 63 iri shuri rya Sminari Nto ya Karubanda  Virgo Fidelsi rimaze rishinzwe. Byiringiro Iyaremye Aimé Serge, uhagarariye Abaseminari, mu izina rya bagenzi be, yashimiye Musenyeri Jean Bosco Ntagungira uburyo bakomeje kubashyigikira mu myigire, cyane cyane mu kubaha ibikoresho by’ibanze bibafasha kwiga neza. Padiri HABANABASHAKA Jean de Dieu umuyobozi w’ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis avugako ari ibyishimo bidasanzwe ku kigo na cyane ko hari byinshi bishimira bagezeho mu mwaka ushize birimo nko gutsinda mu masomo ndetse no mu mikino. Yagize ati “Turabigisha kugira ngo bamenye ubwenge, turabarera kugira ngo bagire uburere bwiza, tukanabarera kuri Roho. Abaseminari bafite impano zitandukanye zirimo kubyina bya Kinyarwanda n’izigezweho, kuvuga amazina y’inka, no mu mikino hari impano nyinshi nka Football na Volleyball.” […]

Abaseminari barasabwa kwiga bashyizeho umwete

Myr Jean Bosco Ntagungira yasabye abanyeshuri ba Petit Séminari Nto Karubanda kwiga bashyizeho umwete Musenyeri Jean Bosco Ntagungira  yasabye abanyeshuri biga mu Iseminari Nto ya Karubanda kwiga bashyizeho umwete ndetse no gukoresha igihe cyabo neza kuko bizabafasha mu bihe biri imbere basoje amasono yabo , aboneraho gusaba ababyeyi gukurikirana abana babo. Ni ibirori byabimburiwe n’igatambo cya Misa , yayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Bosco Ntagungira mu guhimbaza umukuru mukuru wa Bikira Mariya Utarasamanywe Icyaha wanaragijwe iri shuri ndetse no kwizihiza isabukuru y’imyaka 63 iri shuri rya Sminari Nto ya Karubanda  Virgo Fidelsi rimaze rishinzwe. Byiringiro Iyaremye Aimé Serge, uhagarariye Abaseminari, mu izina rya bagenzi be, yashimiye Musenyeri Jean Bosco Ntagungira uburyo bakomeje kubashyigikira mu myigire, cyane cyane mu kubaha ibikoresho by’ibanze bibafasha kwiga neza. Padiri HABANABASHAKA Jean de Dieu umuyobozi w’ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis avugako ari ibyishimo bidasanzwe ku kigo na cyane ko hari byinshi bishimira bagezeho mu mwaka ushize birimo nko gutsinda mu masomo ndetse no mu […]

Kibeho: “Ntimukwiye kwihisha Imana”Musenyeri Celestin Hakizimana.

Kibeho: Myr Celestin Hakizimana asaba Ababikira b’Abapalotine kwirinda “kwihisha Imana” ubwo basezeranaga burundu Nyiricyubahiro Myr Célestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, yasabye ababikira b’umuryango w’Abapalotini basezeranye amasezerano yo kwiyegurira Imana burundu kwirinda “kwihisha Imana”, ahubwo bakayiyereka binyuze mu mibereho yabo ya buri munsi no mu murimo w’ubutumwa batumwa. Ibi yabitangaje mu Gitambo cya Misa cyahuriyemo […]

Rwanda: Kiliziya Gatolika yasoje urugendo rwa Yubile y’impurirane

KILIZIYA GATOLIKA MU RWANDA YASOJE URUGENDO RWA YUBILE Kuri uyu wa gatandatu, taliki ya 6 Ukuboza nibwo Kiliziya Gatolika mu Rwanda yashoje urugendo rwa Yubile y’ imyaka 125 Ivanjiri igeze mu Rwanda ikaba Yubile y’ impurirane kuko yahahuye na Yubile y’ imyaka 2025 yo gucungurwa kwa Muntu.  Mu bashyitsi baje kwifatanya na Kiliziya Gatolika mu […]

Kiliziya Gatolika mu rugamba rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana

Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu Musenyeri Eduard SINAYOBYE, avuga ko kuri ubu Kiliziya Gatolika mu Rwanda no ku isi, yatangiye urugamba rwo gukumira ihohoterwa rikorerwa abana, bikaba ari ibintu agarukaho nyuma y’uko muri Diyosezi ya Kabgayi hari kubera amahugurwa ya bamwe mu Basaseridoti, Abhihayimana n’Abarayiki bahagarariye abandi muri Diyosezi zose zo mu Rwanda, amahugurwa ari […]

Muhanga: Abahinzi Nizeye kuzabona Umusego uhagije

Abahinzi bo mu gishanga cya Takwe Giherereye mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga, bavuga ko bizeye kubona umusaruro muri iki gihembwe cyambere cy’ihinga cya 2025-2026, nykuma yo guhabwa ifumbire yo kubagaza ibigori kuri nkunganire ya 100%. Mukeshimana Falasie ni umwe muri aba bahinzi uvuka mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga, avuga […]

RDC: Urubyiruko rwose rugiye kujya rwinjizwa mu gisirikare

Inteko ishinga amategeko ya Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rivuga ko buri musore n’inkumi bose bagomba kujya binjira mu gisirikare cy’igihugu, nk’uko byatangajwe na radio/televiziyo y’igihugu RTNC. Uyu mushinga watanzwe uvuga ko buri nkumi n’umusore bafite imyaka y’amavuko hagati ya 18 na 30, bagomba kuba bari mu gisirikare, mu rwego rwo […]

Chryso Ndasigwa na Sharon, banyuzwe n’ibihe bagiriye mu Bubiligi

Abaramyi Chryso Ndasigwa na Sharon Gatete bamaze igihe gito bakoze ubukwe, bari mu byishimo bikomeye batewe n’igitaramo bakoreye mu Bubiligi, bahamya ko byagenze neza mu buryo batatekerezaga. Bagize bati” igitaramo cyacu cyagenze neza, uyu ni umushinga tutigeze dutekereza kuva mu myaka 10 lumva ko twakorana gutya, gusa Imana iri kugenda idufasha. Gahunda zose zagenze neza, […]

Kabgayi: Abagize Imiryango barasabwa kuba ishuri ‘igicumbi cy’ubuzima

Ubwo hizihizwaga Yubile y’Umuryango ku rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi, bamwe mu bakristu bubatse ingo baragirinama abubatse ingo kwimika ikiganiro hagati y’abashakanye, ubundi bakarangwa n’isengesho kandi bakazirikana ko umuryo ari ishingiro rya byose, kuko Umuryango ariwo utanga Abihayimana n’Abayobozi mu nzego zitandukanye. Umwe mu bakristu bubatse umuryango bo muri Paruwasi ya Kibangu muri diyosezi ya […]

Airtel Rwanda igiye kwinjiza Abanyarwanda mu minsi mikuru mu buryo bwihariye

Airtel Rwanda yatangije ku mugaragaro gahunda yayo ya “Christmas Flavour”, igamije kugeza ku banyarwanda ibyishimo mu minsi mikuru ifatanyije n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi.” kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2025 Airtel Rwanda yatangije Pack nshya y’iminota 100 ku mafaranga 100, na Pack y’iminota 350 mu minsi ibiri ku mafaranga 200, ibyo […]