Inzobere mu bijyanye no gukira ibikomere Dr. Niyonzima Bosco avuga ko kugira ubumuntu bisobanuye, kubanira neza n’abandi, gukunda no gukundwa, gutega abandi amatwi no kuba wabitangira, n’indangagaciro zose zigaragara mu muco Nyarwanda, zituma uzujuje anezerwa kandi imiterere ye igatuma n’abandi bamererwa neza.

ABAHAWE IBIGANIRO BYOMORA IBIKOMERE BO MU KARERE KA KAMONYI
Ibi akaba yabitangaje ubwo abagera ku 10900 mu karere ka Kamonyi bavuga ko bakize ibikomere byatumaga bigunga nyuma yo kuganirizwa.
Kabanyana Hasina ukomoka mu karere ka Kamonyi, wakomerekejwe no kubura urubyaro imyaka 14 avuga ko yageze aho n’umuturanyi yabyaraga ntajye kumusura kuko ngo nibwirab ko bumva umubyeyi utarabyaye aba ari umugome yakwicisha uwo mwana, akanengwa akangwa kandi akabura n’umwe umwitaho.
Agira ati: “Numvise ntakiri umuntu kuko nabonaga utambutse anezerewe nkumva mfite umujinya, nta bumuntu uba ufite, ntacyo wafasha mugenzi wawe kuko nta tuze uba ufite nta cyizere uba ufite, kubona umubyeyi ahetse wowe ubereye aho birushaho kugukomeretsa, n’umuturanyi yabyara nkakeka ko ninjya kureba uwo mwana baza kunyita umugome”.

DR. NIYONZIMA BOSCO AGANIRIZA ABAHUYE N’IBIKOMERE
Dr. Niyonzima avuga ko gutakaza ubumuntu ari ukubura urukundo rwo gukunda abandi no kwikunda byaravuye mu muntu bitewe n’ibibazo yanyuzemo mu buzima, bikamutera ibikomere bityo bikamutera kubanira nabi abandi, kugeza ubwo nawe ubwe yiyanga ku buryo aba asigaye yumva yanakwiyambura ubuzima.
Agira ati: “Ubundi umuntu kugira ngo abeho yishimye bisaba ibintu bibiri, kubaho witaweho no kubaho mu mwimerere wawe, ariko mu Rwanda hari imiryango myinshi ibayeho ikomeretse kubera amateka, kandi ibyo bikomere bikaba bihererekanwa mu miryango yabo”.
Dr. Niyonzima washinze Umuryango “Ubuntu Centre for Peace” wita ku komora ibikomere, avuga ko barangije gahunda yitwa ‘Imenye Wigire’ igamije gusobanurira abafite ibikomere, uko bisobanukirwa banamenya uko bitwara kugira ngo ubuzima bukomeze aho mu Karere ka Kamonyi gusa bamaze gufasha abantu 10.900.

ABAHAWE IBIGANIRO BYOMORA IBIKOMERE BYABASUBIJE IKIZERE CYO KUBAHO
Icyakora Dr. Niyonzima agaragaza ko ibikomere bikira n’ubwo ari urugendo, kabone n’ubwo waba warahawe ibiganiro ku isanamitima, ari nayo mpamvu abavuga ko abakize ibikomere, iyo bahuye n’uwabibateye bashobora kongera kugaragaza ingaruka zabyo zirimo guhahamuka, kubabara cyangwa kurira, ariko bakamenya uko bongera kugaruka ku murongo.
Avuga ko gukira ibikomere bitandukanye, ari urwego umuntu aheraho rwo kugarura ubumuntu muri we, nyuma yo gukomeretswa n’ibintu bitandukanye, kandi ko iyo umaze kwimenya utangira no kugira ibikorwa ukora by’iterambere ugasubirana ubuzima busanzwe.
UMWANDITSI:Aimable UWIZEYIMANA/PACISTV/KAMONYI







