Myr Balthazar Ntivuguruzwa avugako umwana uvutse azana amizero mu buzima
Yanditswe na Aimable UWIZEYIMANA Kuri uyu wa Gatatu, tariki 25 Ukuboza 2024, Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi yavuzeko umwana wavutse ari amizero y’ubuzima ndetse n’ibyishimo mu muryango bityo ko ababyeyi bafite inshingo zikomeye zo kwita kuri uwo mwana Ibi yabitangaje muri iki gitondo ubwo yari ayoboye igitambo cya Misa ya Noheli, […]
Biguma yakatiwe igihano cyo gufungwa burundu.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, Urukiko rwa Paris mu gihugu cy’Ubufaransa rwanzuyeko Hategekimana Phillipe Manier uzwi nka Biguma afungwa burundu nyuma guhamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Hategekimana alias Biguma yabaye umujandarume i Nyanza kugeza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yari akurikiranyweho uruhare mu bitero byagabwe ku Batutsi ku […]
Ibigo bigaburira abanyeshuri amafunguro arimo Peteroli byakebuwe.
Umwanditsi: Marie Joselyne NYITURIKI Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) cyaburiye ibigo by’amashuri bigaburira abana amafunguro arimo Peteroli bibwira ko bari kubarinda indwara zirimo inzoka zo munda ko atari byiza cyane ndetse ikigo kizabikora kizabihanirwa. Murenzi Raymond umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge (RSB), agaragazaga ko ibigo bitekera abana ibiryi birimo Peteroli ari amakosa cyane […]
Kiliziya irashimirwa uruhare igira mu gufasha Abagororwa guhinduka bakaba igisubizo aho kuba ikibazo ku muryango Nyarwanda
Yanditswe na Tuzayisenga Hirwa Felibien Kuri iki Cyumweru, Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Bosco Ntagungira, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, yagiriye uruzinduko rw’ihumure n’urukundo mu Igororero rya Nyarugenge. Uru ruzinduko rwari rugamije gusangiza abagororwa ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika, by’umwihariko binyuze mu Isakaramentu ryo gukomezwa. Musenyeri Ntagungira yahasomeye Misa yitabiriwe n’abagororwa n’abakozi b’iri gororero, ari nabwo yahaye […]
Abakozi ba Pacis TV bahawe amahugurwa n’umukozi wa RBA

Yanditswe na Yedidiya TUYISENGE Kuri uyu wa gatatu, tariki 20 Ugushyingo 2024, abakozi Televiziyo ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda (PACIS TV), bahawe amahugura n’umukozi w’urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru (RBA) ku mikorere y’itangazamakuru igezweho mu rwego rwo gukora Kinyamwuga. Ni amahugurwa yatanzwe binyuze mu masezerano Uru rwego rufitanye na Pacis Tv, yitabirwa n’abakozi b’iyi Televisiyo barimo abanyamakuru, […]
Pacis TV yatangije gahunda y’amakuru

Televiziyo ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, PACIS TV, yatangije ku mugaragaro gahunda y’amakuru yo hirya no hino ku Isi ndetse n’amakuru ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda ndetse no ku isi, mu rwego rwo guha abakuriya iyi televisiyo amakuru agezweho ndetse no gufasha abakirisitu kwitagatifuza. Gufungura iyi gahunda ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki […]
Uruzinduko rwa perezida wa hongriya mu rwanda – arkidiyosezi ya kigali
Guverineri Habitegeko yatanze impano idasanzwe ku bapadiri bashya ba Kivumu.

Yanditswe na Tuzayisenga Hirwa Felibien Itariki ya 15 Nyakanga 2023 muri diyoseze ya Nyundo paruwasi ya Kivumu, yari umunsi w’itangwa ry’ubupadiri ku badiyakoni batatu, n’ihabwa ry’ubudiyakoni, ubuhereza n’ubusomyi ku bafaratiri 17. Abadiyakoni bahawe ubupadiri ni Hakizimana Jean Claude wo muri paruwase ya Kivumu, na Girinshuti Augustin wo muri paruwase ya Rambo, hamwe na Nshimiyimana Theogene […]
Inzozi Padiri NDAGIJIMANA afitiye urubyiruko rwazikabya gute?

“… njye n’abandi bapadiri dushinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko dufite inzozi, turifuza kuzabona urubyiruko rw’urusirimu, ruzira isindwe, ubusambanyi. Urubyiruko rusenga,
Menya amateka ya paruwasi muhororo igiye kwihiza yubile y’imyaka 75

Paruwasi Muhororo ni imwe mu maparuwasi ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, iherereye muri Diyosezi ya Nyundo, mu Karere ka Ngororero, Intara y’Uburengerazuba. Yatangiye gukora ku mugaragaro mu mwaka wa 1949, bivuze ko ubu igiye kwizihiza yubile y’imyaka 75 mu mwaka wa 2024.