Skip to main content

Pacis TV

Nyamasheke: Abaturage ba Nyamasheke basabwa kubungabunga Ikiyaga cya Kivu.

Abaturage batuye ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Nyamasheke barasabwa kugira uruhare mu kukibungabunga no kwirinda ibikorwa bitemewe bishobora kwangiza ibidukikije cyangwa kubangamira ibikorwa by’ubworozi n’uburobyi bw’amafi, ubwikorezi n’imyidagaduro. Mupenzi Narcisse Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko kubungabunga Ikiyaga cya Kivu ari inshingano ihuriweho n’abaturage bagituye ndetse n’abagikoramo ibikorwa […]

Guverineri Alice Kayitesi asaba urubyiruko kudashyira ku ruhande ibikorwa by’inyungu rusange

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Alice Kayitesi, yasabye urubyiruko rwo mu Karere ka Nyaruguru kudakomeza kugira imyumvire yo kwitandukanya n’ibikorwa bigamije inyungu rusange, ahubwo rugafatanya n’abandi mu bikorwa byubaka Igihugu kandi bigateza imbere aho batuye. Yibukije kandi urubyiruko ko kugira uruhare mu bikorwa by’inyungu rusange ari inshingano kuko bidakwiye gufatwa nk’ibikorwa bireba abakuru gusa. Bamwe mu […]

Imurikabikorwa ry’ibyagezweho n’Inama njyanama y’akarere ka Huye y’imyaka 5(2021-2026)

Akarere ka Huye kagaragaje ibyagezweho mu myaka itanu n’Inama Njyanama y’Akarere, aho abaturage bashimye ibikorwa begerejwe n’ubuyobozi, birimo ibiteza imbere imibereho myiza, serivisi n’ibikorwa remezo. Ibi byagarutsweho mu muhango wo kugaragaza no gusuzuma ibyagezweho n’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye muri manda ya 2021–2026, wabereye muri Kaminuza y’u Rwanda. Abaturage bitabiriye uyu muhango bavuze ko muri […]

Nyamagabe yahize uturere twose mu kwandikisha abavutse n’abapfuye – Menya imibare

Akarere ka Nyamagabe ni ko kaje ku isonga mu turere 30 tw’u Rwanda mu kwandikisha amakuru y’abavutse n’abapfuye, hakoreshejwe uburyo bw’Ikoranabuhanga bwo Kwandika Abaturage n’Ibarurishamibare (CRVS). Imibare yatangajwe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) binyuze muri gahunda ya Civil Registration and Vital Statistics (CRVS) igaragaza ko Akarere ka Nyamagabe kaje ku mwanya wa mbere n’amanota 95.4%, gakurikirwa […]

Ecole Sainte Anne de Kigali yatangije umwaka w’amashuri wa 2026/2027 mu Gitambo cya Misa

Mu Ishuri ryitiriwe Mutagatifu Anne rya Kigali, Ecole Sainte Anne de Kigali, hatuwe igitambo cy’ukaristiya cyo gutangiza umwaka w’amashuri wa 2026/2027, mu muhango wahuje abanyeshuri, abarimu n’abakozi b’iri shuri. Iyi Misa yabaye umwanya wo gutangiza umwaka mushya w’amashuri bawushyira mu biganza by’Imana, basaba umugisha n’ubufasha kugira ngo abanyeshuri bazawugiremo umusaruro mwiza mu myigire yabo ndetse […]

Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi bo muri Nyabimata ubuhinzi bw’icyayi bwatumye batagisuhuka bajya gushaka imibereho ahandi

Abatuye mu Murenge wa Nyabimata, mu Karere ka Nyaruguru, baravuga ko ubuhinzi bw’icyayi bwabafashije kubona imibereho irambye, ku buryo batagisuhuka bajya gushakira amaramuko mu Burundi no mu tundi turere duhana imbibi n’aka karere. Aba baturage bavuga ko iterambere bagezeho mu buhinzi bw’icyayi barikesha ahanini ubufasha bahabwa n’Umushinga Ubumwe Tea Company Ltd, ubaha inguzanyo zitagira inyungu, […]

Padiri Eugène Murenzi yitabye Imana

Umwepisikopi wa Diyosezi ya Nyundo, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, yatangaje inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Padiri Eugène Murenzi, witabye Imana ku wa 17 Nzeri 2026. Mu itangazo ryashyizweho umukono na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepisikopi wa Nyundo, yamenyesheje Abapadiri, Abiyeguriye Imana, umuryango mugari w’Abakristu ba Diyosezi ya Nyundo n’inshuti zayo ko Padiri Eugène Murenzi yitabye Imana. Padiri Eugène […]

Shema Fabrice yagiranye amasezerano y’ubwumvikane n’ubushinjacyaha Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice ukurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, yagiranye amasezerano y’ubwumvikane n’ubushinjacyaha. Kuri uyu wa Kane saa Tatu za mu gitondo mu ngoro y’urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge Shema Fabrice yagombaga kuburana ku bujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Ni nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa […]

Perezida Ramaphosa yakuwe mu bikorwa byo kujya mu ruhame kubera uburwayi

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yakuwe by’agateganyo mu bikorwa byo kujya mu ruhame nyuma y’uko abaganga bamugiriye inama yo kuruhuka no gukira. Ramaphosa yari amaze iminsi agarutse muri Afurika y’Epfo avuye mu nama ya BRICS yabereye mu Buhinde. Ibiro bye byatangaje ko, aho bishoboka, abaminisitiri bazamuhagararira mu bikorwa yari ateganyijemo. Uyu mukuru w’Igihugu agiye […]