Pacis TV

Rwanda: Kiliziya Gatolika yasoje urugendo rwa Yubile y’impurirane

KILIZIYA GATOLIKA MU RWANDA YASOJE URUGENDO RWA YUBILE

Kuri uyu wa gatandatu, taliki ya 6 Ukuboza nibwo Kiliziya Gatolika mu Rwanda yashoje urugendo rwa Yubile y’ imyaka 125 Ivanjiri igeze mu Rwanda ikaba Yubile y’ impurirane kuko yahahuye na Yubile y’ imyaka 2025 yo gucungurwa kwa Muntu. 

Mu bashyitsi baje kwifatanya na Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu guhimbaza iyi Yubile,harimo Minisitiri w’ intebe, Dr Justin Nsengiyumva, Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu, Hon. Habimana Dominique, Umuyobozi mukuru muri RGB Dr. Doris Uwicyeza Picard.

Ku ruhande rwa Kiliziya Gatolika , hari Abepiskopi 8 ku 9 bayobora Diyosezi mu Rwanda, uati uhari ni Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Maria Vianney Twagirayezu wari uhagarariye Kiliziya Gatolika y’ u Rwanda mu gihugu cy’ Uburundi naho bari muri Yubile y’ imyaka 100 y’ Ubusaseridoti.

Hari kandi Abepiskopi Gatolika 7 bari mu kiruhuko mu Rwanda, hari kandi na Nyiricyubahiro Musenyeri Salvator Niciteretse Umwepiskopi wa Bururi mu gihugu cy’ uBurundi wari uhagarariye Kiliziya Gatolika y’ Uburundi. Hari n’ Umwepiskopi waturutse mu gihugu cya Tanzania na Autriche.

Mu gitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na President w’ inama y’ Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yagaragaje urugendo ivanjiri yanyuzemo kuba muri Tanzania aho Abapadiri bera bari barageze mbere, banyura I Burundi ahari umurwa mukuru wa Ruanda – Urundi, bakomeza bagera I Shangi aho baturiye igitambo cya Misa cya mbere mu Rwanda, hari ku ya 20 Mutarama 1900, yagize ati: Yubile ni igihe cyo gushima Imana, kwisuzuma no kwivugurura ukaba n’ umwanya wo gufata ingamba n’ icyerecyezo gikwiye”.

N’ ubwo hari byinshi byagezweho mu myaka 125 ishize, haracyari byinshi byo gukorwa, birimo ubuvandimwe n’ amahoro biganisha ku iterambere, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA Arkiyepiskopi wa Kigali yagize  ati:”Iterambere rya mbere ni ukubaka ubumuntu n’ ubuvandimwe ukaba ari nawo musanzu w’umwihariko wa Kiliziya(…) iterambere rishingiye ku bintu gusa rudaherekejwe n’umutima wa kivandimwe  abantu bageraho bagacuranwa bagahemukirana, bakabirwaniramo, n’ ibyo bari bagezeho bakabisenya bagatangira bundi bushya”.

Umushyitsi mukuru akaba n’ intumwa ya Nyakubahwa President wa Repubulika Paul Kagame yari Minisitiri w’ intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko uyu munsi w’ ibyishimo ari n’ umwanya mwiza wo gusuboza amaso inyuma hazirikanwa urugendo rurerure rwuzuyemo ukwemera urukundo no kwitangira abanda byaranze Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Yakomeje agira ati: “ Mu gihe cy’ imyaka 125 ishize Kiliziya Gatolika mu Rwanda yabaye umufatanyabikorwa w’ indashyikirwa mu iterambere ry’ igihugu cyacu. Umusanzu wayo ugaragara mu mibereho myiza y’ abanyarwanda, cyane cyane mu burezi, mu buvuzi, mu bumwe n’ ubwiyunge no kubaka umuryango nyarwanda ufite indangagaciro n’ icyerecyezo”.

MU MYAKA IBIRI YUBILE YIZIHIJWE MU GIHUGU HOSE

Urugendo rwa Yubile y’ impurirane  rwatangiriye muri Diyosezi ya Kabgayi ku ya 10 GASHYANTARE 2024,  ahafatwa nk’ igicumbi cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Buri Diyosezi yo mu Rwanda uko ari 9, ikaba yaragize umwanya wo gutegura Yubile ku rwego rw’ igihugu, uretse kuyitangiza, Yubile ya Batisimu yahimbarijwe I Zaza muri Diyosezi ya Kibungo, aha niho habatirijwe umukristu wa mbere mu Rwanda  ariwe Elizabeth Nyirambeba hari mu 1903.

Mu rugendo rwa Yubile, Diyosezi ya Ruhengeri  yakiriye Yubile y’ urubyiruko yahujwe na Forumu y’ urubyiruko ku rwego rw’ igihugu , hari muri Kanama 2024. Diyosezi ya Butare nayo yagize amahirwe yo kwakira Yubile, iyahimbarijwe muri iyi Diyosezi yitwaga mbere Astrida ni Yubile y’ Ukaristiya yanahujwe n’ ikoraniro ry’ ukaristiya ryari ryijihijwe ku nshuro ya Kabiri. Iyi yubile yahimbajwe mu Kuboza 2024. Diyosezi ya Gikongoro ku ya 2 Gashyantare 2025 yakiriye Yubile y’ Abiyeguriyimana yabereye I Kibeho, Diyosezi ya Cyangugu yakira Yubile y’ ubusaseridoti, naho Diyosezi ya Nyundo yakira Yubile  y’ umuryango mu gihe Diyosezi ya Byumba yakiriye Yubile y’ Abalayiki.

Maurice BISENGIMANA 

PACIS TV/KIGALI