Abagore baracyafite imbogamizi mu kubona serivisi z’imari mu Rwanda.
Bamwe mu basenateri bagaragaje ko abagore bagikomeje guhura n’imbogamizi mu kubona serivisi z’imari, by’umwihariko inguzanyo, bavuga ko iki kibazo kiri mu bituma u Rwanda rutabona amanota meza mu bipimo mpuzamahanga by’uburinganire. Hon. MURESHYANKWANO Marie Rose yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu guteza imbere abagore mu nzego zitandukanye, ariko ko hakiri icyuho gikomeye […]
Nyamagabe: Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abayobozi guha abaturage serivisi zitabasiragiza.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, arasaba abayobozi guha abaturage serivisi nziza, yihuse kandi itabasiragiza, kuko kubaha serivisi nziza atari ukubagirira impuhwe, ahubwo ari inshingano z’abayobozi. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, ashyikiriza ibihembo Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, ibihembo nyuma y’uko Nyamagabe ibaye iya mbere ku rwego rw’Igihugu mu gutanga […]
Ababikira Inshuti z’Abakene batashye urugo rushya muri Paruwasi ya Nkombo.
Kuri iki cyumweru tariki ya 13/09/2026, Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yatashye anaha umugisha urugo rw’Ababikira Inshuti z’Abakene muri Paruwasi ya Nkombo. Intego y’umuryango w’Ababikira Inshuti z’abakene Bamwe mu bakristu bo muri iyi Paruwasi bavuga ko aba Babikira bazabafasha mu buzima bwa buri munsi no mu gukomeza ukwemera kwabo, cyane […]
Abahinzi 885 bo muri Nyaruguru basoje amahugurwa y’ubuhinzi bw’icyayi
Abahinzi 885 bo mu Karere ka Nyaruguru basoje amahugurwa y’umwaka wose muri gahunda ya FFS (Farmer Field School), aho biyunguraga ubumenyi mu buhinzi bw’icyayi n’ubusoromyi bwacyo mu buryo bwa kinyamwuga. Aya mahugurwa yabaye ku bufatanye n’umufatanyabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru, SCON, aho abahinzi bigishijwe gutegura imirima, gutera icyayi, kukitaho no kugisoroma neza. Mu bahinzi basoje aya […]
Kigali: RDB yimukiye hafi ya Katedarali ya Mutagatifu Mikayile.
Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) ruramenyesha abaturage, abafatanyabikorwa, abashoramari n’abakora ubucuruzi ko guhera ku wa 27 Nyakanga 2026, ibiro byarwo byimukiye ku cyicaro gishya. Aho ibiro bishya biherereye Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwimukiye mu nyubako iri ku muhanda KN 69 Street (ahateganye na Katedarali ya Mutagatifu Mikayile), mu Mujyi wa Kigali. Serivisi […]
Abakene n’abanyantege nke ni abacu bacyeneye ko tubereke urukundo

Abakorera bushake bo muri Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi, bavuga ko abantu muri rusange bakwiye kumva ko abakene, abanyantege nke n’abarwayi bategereje ngo babiteho kandi bababe hafi.
Barasabwa gusigasira amateka ya Gatagara bazirikana Padiri Fraipon witangiye abafite ubumuga

Ubwo hibukwaga Padiri Joseph Julien Adrien Fraipon NDAGIJIMANA, washinze ikigo cyita kubafite ubumuga cya HVP GATAGARA, Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, yasabye abanyeshuri, abakozi bakorera mu kigo cya GATAGARA, abarwayi n’abarwaza hamwe n’abandi, gusigasira amateka ya GATAGARA bazirikana Padiri Fraipon witangiye abanyantege nke n’abafite ubumuga, akabasubiza ikizere cyo kubaho akerekana ko abafite ubumuga bashoboye.
“Tekana muturage utisunze Inkiko” yaje ari igisubizo

Abaturage bo mu Kagari ka Mbasa, Umurenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko gahunda ya tekana muturage utisunze Inkiko, ibafasha kwishakamo ibisubizo badaciye mu nkiko, kuko yabaye igisubizo kirambye mu guca amakimbirane yari yarabazahaje anabateza ubukene bukabije.
Abasenateri n’Abadepite bashimye intambwe Akarere ka Nyaruguru kamaze gutera mu kugabanya imirire mibi

Abasenateri n’Abadepite basuye Akarere ka Nyaruguru muri uku kwezi kwa Werurwe 2026 batangaje ko bishimiye intambwe aka Karere kamaze kugeraho mu iterambere ry’abaturage, by’umwihariko mu kugabanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana bato. Bavuga ko ibi byagezweho bitewe n’imiyoborere myiza n’ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’ibanze.
Muhanga: Bijejwe ko ibibazo bafite ku ivugururwa ry’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bizakemuka

Abatuye akarere ka Muhanga mugihe bavuga ko ivugururwa ry’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ritakurikije ubushobozi bwabo, ubuyobozi bw;’akarere ka Muhanga burabizeza ko ntawe uzatanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza utajyanye n’ikiciro cy’ubushobozi bwe, ndetse ko n’aharimo amakosa ku makuru y’ibyiciro by’imibereho yabo ubuyobozi buzabafasha kuyakosora.