Yanditswe na Yedidiya TUYISENGE
Kuri uyu wa gatatu, tariki 20 Ugushyingo 2024, abakozi Televiziyo ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda (PACIS TV), bahawe amahugura n’umukozi w’urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru (RBA) ku mikorere y’itangazamakuru igezweho mu rwego rwo gukora Kinyamwuga.

Ni amahugurwa yatanzwe binyuze mu masezerano Uru rwego rufitanye na Pacis Tv, yitabirwa n’abakozi b’iyi Televisiyo barimo abanyamakuru, abafata amashusho (Cameraman) ndetse n’izindi nzego zigize Pcis TV
Amahugura yatanzwe n’umukozi wa RBA ufite inararibonye muri uyu mwuga, Jean Damascene Manishimwe yibanze ku mitegurire n’imitunganyirize y’amakuru ndetse n’uburyo atangazwa.
Bamwe mu banyamakuru ba PACIS TV bitabiriye aya mahugurwa bavugako, hari ubundi bumenyi biyungutse ndetse bakavugako bagiye gutangira gushyira mu bikorwa bimwe mu byo baganirijweho nk’uko David Kubwimana abivugarukaho.
Yagize ati “Hari ibintu nyinshi nakoraga muby’ukuri bitarimo ubunyamwuga, gusa nyuma y’uko nsanze ari amakosa ndetse akenshi binagora aba nkurikira, Nkanjye ukora ikiganiro cy’Ubukungu ngiye kongeramo imbaraga mu mitegurire ndetse n’uburyo ntangaza ibijyanye n’iki gisata”.
Marie Joseline Nyituriki, ukora amakuru ndetse n’ibiganiro kuri PACIS TV, nawe agaragazako hari byinshi yungukiye muri aya mahugurwa ariko agakomoza cyane ku ikoreshwa neza ry’Igihe (Time Mangement), akavugako agiye kongera guha agaciro iyi ngingo ndetse agashishikariza na bagenzi be gukoresha neza igihe.
Ati” Ikibazo k’igihe ni kimwe mu bintu bigonga imikorere y’itangazamakuru, gusa igihe kirageze kugirango twinjire mu mikorere myiza kandi iboneye muri uyu mwuga. Mbonereho no gushishikariza bagenzi banjye kwita ku igihe”.
Jean Damascene Manishimwe, Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’itangazamakuru (RBA), watanze amahugurwa ku bakozi avugako yishimiye uburyo abakozi ba Pacis TV bishimiye iki gikorwa ndetse ahamyako bigiye ku bafasha mu kazi kabo ka buri munsi ndetse agatanga ikizere ko Pacis TV izabitunganya neza.
Yagize ati “Nishimiye uburyo bikurikiye ndetse n’ibiganiro nagiranye nabo, byanyeretseko biteguye gukora kinyamwuga ndetse bigatangaza icyizereko bizabafasha mu ki kabo”.
Jean Damascene yongeyeho kandi umunyamakuru mwiza arangwa no gukorera ku gihe byityo ahishikariza buri munyamakuru wese gukorera ku gihe
Ati “ Nta muntu wakora akazi ngo atere imbere atazi gukoresha neza igihe, ku munyamakuru ho ni umwihariko ndetse n’ indagagaciro yakabaye imuranga”.
Kuruhande rw’Umuyobozi mukuru wa Pacis Tv, Padiri Jean de Dieu Tumushimire ashimira urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru rwatanze aya mhugurwa ndetse akagaragazako hari impinduka zigiye kugaragara mu mikorere y’abakozi cyane ko Pacis TV itangaza ishusho ya Kiliziya ku isi ndetse n’ishusho ya y’igihugu cy’ U Rwanda.
Yagize ati “Ndashimira cyane RBA, kuko si ubwa mbere itanze aya mahugurwa ku bakozi ba Pacis Tv, bigatanga ikizere ko abakozi bose bunguka ubumenyi mu rwego ro gukora neza ndetse biduka ishusho ko bazirikana ko Pacis TV itangazamakuru y’igihugu ndetse n’amakuru ya Kiliziya ku isi”.
Ntabwo ari ubwa mbere Urwego rw’Igihugu rw’itangazamakuru rutanze amahugurwa ku bakozi ba Pacis TV, kuko impande zombi zifitanye amasezerano ndetse zisanzwe zigirana imikoranire ya hafi.







